00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byari amarira: Abavandimwe batatu bagonzwe n’ikamyo i Kigali bashyinguwe (Amafoto & Video)

Yanditswe na Manzi Angelo
Kuya 26 Ukwakira 2022 saa 07:25
Yasuwe :

Sikubwabo Fruit Joseph, Shami Sikubwabo Hervé na Sikubwabo Honoré Racine, abana bava inda imwe baherutse guhitanwa n’impanuka bashyinguwe mu gahinda kenshi kuri uyu wa Gatatu.

Aba bana bapfuye ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira baguye mu mpanuka y’imodoka yatewe n’imodoka yo mu bwoko bwa Howo yabuze feri iri kumanuka ku Muhima, ikagwa ku kiraro cyo ku Kinamba ari naho abo bana bari bategereje imodoka.

Polisi yatangaje ko abantu batandatu aribo baguye muri iyo mpanuka barimo abari bari muri iyo kamyo n’abo yasanze mu muhanda.

Abana ba Sikubwabo bashyinguwe kuri uyu wa Gatatu mu irimbi rya Rusororo, nyuma yo gusezerwaho mu Misa yabereye muri Paruwasi ya Kabuga.

Aba bana batatu Sikubwabo yababyaranye n’abagore babiri batandukanye. Umwana mukuru yamubyaye akiri umusore ariko ntiyabana na nyina, mu gihe babiri bato babyawe n’umugore babana. Bose uko ari batatu babaga kwa se.

Mu gahinda kenshi, Sikubwabo Donat wabuze abana be bose, yashimye Imana ku myaka mike yari amaranye nabo, avuga ko barangwaga n’urugwiro, urukundo n’ imyitwarire myiza.

Yagize ati "Ndababaye kuba Fruit atazakorera igihugu nk’umusirikare kuko yahoraga avuga ko azaba Umujenerari nakura. Abana banjye bose bari baramaze kumbwira ibyo bazakora. Kuki koko ibi byabaye kuri njye? Icyo navuga Imana ibakire mubayo."

Sikubwabo yavuze ko abana be bapfuye bavuye gusura nyirakuru ubyara umugore muto, akaba atuye na we muri Kigali. Abana bari bamaze iminsi bamukumbuye, bamusaba uruhushya rwo kujya kumureba bari kumwe n’umugore muto.

Yavuze ko bapfuye hashize akanya gato bavuganye kuri telefone, bakamubwira ko bamukumbuye.

Bamaze kumubwira ko abana be baguye mu mpanuka, ngo yataye umutwe abanza no kutabyemera, abyemera ageze ku bitaro bya Kacyiru.

Nyirakuru w’abana wari kumwe nabo ubwo impanuka yabaga, yavuze ko baje ku musura bari kumwe na Nyina kuwa Gatandatu.

Ngo kubera urukumbuzi rwinshi biriwe bakina bishimana ariko ku bwo kunanirwa abasabira ko barara bagataha ku Cyumweru.

Ati “Mu ijoro nahamagaye Papa wabo musaba ko yareka abana bagakomeza gusinzira, nkabohereza bukeye kuko bari bananiwe cyane kubera kwirirwa bakina”

Bukeye bwaho nibwo bagiye kubategera imodoka, bamanuka berekeza muri gare ya Nyabugogo. Kubera urukumbuzi, bagiye mu matsinda kuko bari baherekejwe na babyara babo, bamwe bari imbere abandi bari inyuma.

Mu kanya gato ngo bagiye kumva bumva ikintu kirakubise, barebye basanga ni imodoka ihanutse ku kiraro. Ababyeyi bamanutse bajya kureba ko abana baba bahunze, basanga imodoka yabaguyeho.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abantu batandukanye bose bafite agahinda gakomeye, barimo n’abayobozi mu nzego za Leta n’iz’umutekano.

Sikubwabo Fruit Joseph yavutse mu 2007, Shami Sikubwabo Hervé avuka 2009 naho Sikubwabo Honoré Racine wari bucura yavutse mu 2012.

Aba bana uko ari batatu bishwe n'impanuka y'imodoka ubwo bari bavuye gusura nyirakuru
Abo mu muryango w'aba bana bari bafite agahinda gakomeye
Agahinda n'amarira byari byinshi ku maso y'abaje guherekeza aba bana
Uyu muhangp wari witabiriwe n'inshuti n'abavandimwe batandukanye
Mbere yo gushyingura, habaye umuhango wo gusezera kuri aba bana wabereye muri Paruwasi ya Kabuga
Abayobozi b'ishuri abana bigagaho bavuze ko igihugu gihombye amaboko
Nyirakuru w'abana yagaragaje ko urupfu rwabo rwamusigiye igikomere dore ko bapfuye bari kumwe
Sikubwabo yavuze ko urugwiro n'urukundo ari rwo rwibutso asigiwe n'abana be
Umugore muto wari kumwe n'abana, yagaragaje agahinda gakomeye ko kubura abana mu manzaganya
Umugore muto wabuze abana babiri, kwihangana byanze araturika ararira
Aba bana bashyinguwe mu irimbi rya Rusororo
Amarira yari menshi kuri Sikubwabo n'abafasha be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .