Ku wa 16 Kanama nibwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwafashe icyemezo cyo gufunga iri soko rya Nyarugenge rizwi nka ‘Kigali City Market’ nyuma y’uko hari hamaze iminsi hagaragara umubare munini w’abantu banduye icyorezo cya COVID-19.
Iki cyemezo cyahise gitangira gushyirwa mu bikorwa abari bafitemo ibintu byangirika basabwa kubikuramo, abandi basabwa kubika ibyabo neza,isoko rirafungwa.
Ibi ntibyagize ingaruka ku isoko gusa kuko n’imwe mu mihanda yerekezagayo yarafunzwe ibinyabiziga bisabwa guca indi mihanda ndetse n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bihegereye bisabwa gufunga.
Nyuma y’iminsi 15 rifunze, kuwa 31 Kanama Umujyi wa Kigali wasohoye itangazo uvuga ko mu minsi mike riraba rifunguwe ariko ibikorerwamo byose bigakorwa hirindwa COVID-19, ibintu byatumye n’abarikoreramo bose bazajya basimburana ku buryo ritazajya rirenza 50% by’abo risanzwe ryakira.
Nk’uko byari byatangajwe n’Umujyi wa Kigali, kuri uyu wa 3 Nzeri imirimo muri iri soko yongeye gusubukurwa.
Muri iri tangazo Umujyi wa Kigali washyize hanze wavuze ko isoko rya Nyabugogo ryafungiwe rimwe n’iri rya Nyarugenge “ryo rizakomeza gufunga kubera imiterere yaryo abaricururizagamo bagakomeza gukorera aho bimuriwe Giticyinyoni no mu Nzove”.
Bamwe mu bakorera muri isoko no mu nkengero zaryo, bagaragaje ko bishimiye gukomorerwa, biyemeza gukaza ingamba zo kwirinda Coronavirus.
Karara Jean d’Amour ukora akazi k’ubukarani muri iryo soko yagize ati “Ubuzima bwari bugoye, ariko kuba isoko ryarafunzwe byari ku neza y’abaturage kandi nanjye ndimo. Kubera ko abantu banduriye hano bagendaga biyongera, ntabwo twatekerezaga ko bafungura none. Tugiye gukaza ingamba zo kwirinda nko gukaraba intoki buri kanya, kwambara neza agapfukamunwa, no kutegerana.”
Mukarusagara Fridaus ucuruza ibiribwa muri iryo soko yagize ati “Turishimye kubera ko twongeyegukora. Nubwo isoko ryari rifunze, nta gihombo nagize kuko baturetse tukaza gukuramo ibicuruzwa byashoboraga kwangirika. Twakekaga ko batazarifungura vuba. Ndashimira ubuyobozi bwakoze ibishoboka byose ngo twongere tugaruke gukora. Tugiye gukaza ingamba zo kwirinda, ari nako turinda abatugana.”
Abacururiza muri iri soko n’abarigana basabwe gukaza ingamba zo kwirinda. Uwinjiramo wese agomba kuba yambaye agapfukamunwa, yakarabye kanid ahanye intera n’abandi. Ubu iri soko riri kwakira kimwe cya kabiri cy’abantu ryari risanzwe ryakira.





















Amafoto: Niyonzima Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!