Mu mafoto: Ibihe by’ingenzi byaranze Umwiherero w’abayobozi i Gabiro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Gashyantare 2020 saa 02:20
Yasuwe :
0 0

Ku wa Gatandatu y’icyumweru gishize nibwo abayobozi bagera kuri 400 bo mu nzego bwite za leta, iz’ibanze, ibigo bya leta n’inzego z’abikorera, berekeje mu mwiherero w’iminsi ine kuva tariki 16 - 19 Gashyantare 2020, mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare i Gabiro, mu Karere ka Gatsibo.

Ni umwiherero ahanini wibanze ku kurebera hamwe icyerekezo cya 2050 u Rwanda ruheruka kwiyemeza, harebwa uruhare rwa buri wese kugira ngo kigerweho.

Ubwo abayobozi berekezaga mu mwiherero, Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith, yavuze ko ubereye igihe kubera ko ubaye mu gihe u Rwanda rusoza icyerekezo 2020, rwinjira mu cya 2050.

Yakomeje ati “Ngira ngo nicyo kizagarukwaho cyane muri uyu mwiherero w’abayobozi, birumvikana ko tuzaganira no ku buzima, buryo ki ubuzima bwacu bushobora gukorwa mu buryo bw’umwihariko, tuzaganira no ku burezi birumvikana, buryo ki dushobora kugira uburezi buhagaze neza ku rwego mpuzamahanga, tuzaganira no ku ishoramari, uko abikorera bashobora kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu.”

Muri uyu mwiherero hatumiwe abantu batandukanye batanze ibiganiro ndetse hagenda hagaragazwa uruhare rwa buri rwego mu iterambere ry’igihugu, bijyanye n’icyerekezo gifite.

Buri gitondo abayobozi bakuru bazindukira muri siporo bakagorora ingingo
Bakora imyitozo itandukanye irimo kwiruka kuri 'tapis roulant' no kunyonga amagare
Abiganjemo ab'igitsina gore bibanze kuri siporo yo kunyonga igare ikomeza amaguru
Hari n'abaterura ibiremereye mu kubaka igituza
Baba bafite umutoza ubafasha kugorora ingingo z'umubiri zitandukanye
Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc, yitabiriye siporo yo kwiruka
Mu gutangiza Umwiherero, Perezida Kagame yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye za leta kwirinda amakosa yakunze kubaranga, bakamenya gutandukanya akazi kari mu nyungu z’igihugu rusange n’izabo bwite
Perezida Kagame yavuze ko ashaka guhangana n’ibibazo by'abayobozi bangiza ibintu bya rubanda
Perezida Kagame yasabye abakiri bato kwirinda imico mibi mu gihe bahawe inshingano runaka
Perezida Kagame yasangije abayobozi uko abari bagize Guverinoma bitwaraga mu guhangana n’ibibazo bigatuma buzuza inshingano zabo byihuse kandi neza
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame baganira na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin (ibumoso); uw'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Mukabalisa Donatille; Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente na Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye (uwa kabiri ibumoso); uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase; uw’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire na Donald Kaberuka batanze ikiganiro ku munsi wa mbere w'Umwiherero
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame baganira n'umwe mu bitabiriye Umwiherero w'abayobozi
Donald Kaberuka yagarutse ku buryo uburezi ari ingenzi, kandi ko ibihugu byateye imbere usanga umubare muto w’abanyeshuri ariwo ujya muri za Kaminuza
Impuguke mu by'Ubukungu, Donald Kaberuka, yavuze ko nta gihugu na kimwe gishobora gutera imbere kidashyize ingufu mu burezi
Ku Cyumweru ni bwo mu Ishuri rya Gisirikare i Gabiro hatangiye Umwiherero wa 17 w’abayobozi, wahuje abasaga 400
Abayobozi banakora ibiganiro mu matsinda biga ku ngingo zitandukanye
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, atanga igitekerezo mu itsinda abarizwamo
Umwiherero si umwanya wo kuruhuka kuko abayobozi bakomeza kurebera hamwe icyateza imbere igihugu mu nzego zose
Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Amb Gatete Claver, muri siporo yo kunanura amaguru
Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Obadiah Biraro n'Umuyobozi wa RwandAir,Yvonne Manzi Makolo mu bitabiriye Umwiherero
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ububanyi n'amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yitabiriye siporo yambaye umwenda wa Arsenal isanzwe yamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda
Bagorora ingingo mbere yo gutangira ibiganiro bitandukanye
Siporo ni ingenzi mu buzima bwa muntu, ni yo mpamvu ihabwa umwanya wihariye no mu mwiherero
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Francis Gatare, asoma ikinyamakuru mbere yo gutangira k'Umwiherero
Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Amb Gatete Claver, asoma The NewTimes mu gihe cy'Umwiherero
Perezida Kagame asuhuzanya na Dr Paul Farmer umwe mu bashinze umuryango Partners in Health. Yari ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Mukabalisa Donatille
Umuyobozi wa L.E.AF Pharmaceutical akaba n'umwe mu bagize itsinda ry'abajyanama ba Perezida wa Repubulika, Dr Clet Niyikiza, yatanze ikiganiro cyagarutse ku buzima
Abayobozi bakuru muri Polisi n'Igisirikare cy'u Rwanda bitabiriye Umwiherero
Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Col Jeannot Ruhunga n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi, Dr Uwera Claudine, muri siporo yo kwiruka
Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ushinzwe Imari n'Abakozi, Sheikh Harerimana Musa Fazil (ibumoso) mu bitabiriye siporo
Ntaganira Vincent ari mu banyeshuri ba UR barangije mu cyiciro gihanitse (Phd) mu 2019. Akora mu Biro bya Minisitiri w'Intebe
Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera (PSF), Stephen Ruzibiza aganira n'abayobozi bakuru barimo Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc (iburyo) na Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi, Nkulikiyinka Christine
Abayobozi bakuru bateze amatwi impanuro zatangiwe muri uyu Mwiherero
Mu biganiro byatanzwe harimo n'ibiganisha ku cyerekezo 2050 u Rwanda rwiyemeje
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame baganira n'abayobozi bakuru bitabiriye Umwiherero wa 17
Inzobere mpuzamahanga Dr Paul Farmer, uri mu bashinze Umuryango Partners in Health na Dr Clet Niyikiza uyobora L.E.AF Pharmaceutical akaba no mu bagize itsinda ry'abajyanama ba Perezida wa Repubulika batanze ikiganiro cyagarutse ku buzima
Umwe mu bitabiriye umwiherero atanga ibitekerezo
Perezida Kagame agera ahabereye umwiherero ku munsi wawo wa kabiri
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bayoboye abandi bayobozi bakuru bitabiriye Umwiherero
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagendaga baganira n'abitabiriye umwiherero
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari bafite akanyamuneza. Ibumoso bwabo bagaragiwe na Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Mukabalisa Donatille (wicaye iburyo)
Abayobozi bakuru mu biganiro by'amatsinda
Ibiganirwaho birandikwa kugira ngo bisangizwe andi matsinda
Gasamagera Benjamin wayoboye Urugaga rw'Abikorera (PSF) atanga igitekerezo mu itsinda ririmo Senateri Nyirasafari Espérance (iburyo) na rwiyemezamirimo Sina Gérard (ibumoso)
Muri siporo bakora harimo no kunanura imikaya
Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase, muri siporo
Uhereye ibumoso: Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula; Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), Clare Akamanzi na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa muri siporo
Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Col Jeannot Ruhunga (iburyo) yazindukiye muri siporo hamwe n'abandi bayobozi
Abayobozi bakuru barimo abo mu nzego nkuru za gisirikare bazindukiye muri siporo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge (NURC), Ndayisaba Fidèle (iburyo) muri siporo yo kwiruka
Perezida Kagame aganira na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente
Perezida Kagame aganira na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Mukabalisa Donatille; uw'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin; Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente
Minisitiri w'Uburezi, Dr Mutimura Eugène, ari mu batanze ikiganiro
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yateraga intambwe ndende
Ambasaderi w'u Rwanda mu Budage, Igor Cesar (ibumoso) muri siporo
Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira (uwa kabiri ibumoso) n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Francis Gatare (uwa kabiri iburyo) muri siporo yo kwiruka
Perezida Kagame asuhuzanya na Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard
Inararibonye mu by’Ubukungu ibimazemo imyaka irenga 15, Dr. Ildephonse Musafiri. Ni Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa na gahunda (Head of the Strategy and Policy Unit-SPU) mu Biro bya Perezida wa Repubulika
Umuyobozi wa Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD), Kampeta Sayinzoga , mu batanze ikiganiro
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), Clare Akamanzi
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema), Kayumba Olivier, aganira n'umwe mu bitabiriye Umwiherero
Perezida Kagame aganira na Madamu Jeannette Kagame ku munsi wa gatatu w'umwiherero
Perezida Kagame yatanze impanuro zitandukanye n’inama zigamije gushishikariza Abanyarwanda gufatanya n’igihugu kugera ku iterambere ryifuzwa
Umuyobozi wa L.E.AF Pharmaceutical akaba n'umwe mu bagize itsinda ry'abajyanama ba Perezida wa Repubulika, Dr Clet Niyikiza, atanga igitekerezo. Yari yicaranye na Donald Kaberuka
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame baganira na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Mukabalisa Donatille; Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin
Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase, yatanze ikiganiro
Minisitiri w'Ubutabera, Johnston Busingye, atanga ibitekerezo mu mwiherero
Umuyobozi w'Umuryango urwanya ruswa n'Akarengane, Ishami ry'u Rwanda (TI Rwanda), Ingabire Marie Immaculée, atanga igitekerezo

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .