Hari mu birori byo gusoza umwaka wa 2024 byabereye muri Kigali Convention Centre, aho Umukuru w’Igihugu yagarutse ku bihe by’ingenzi u Rwanda rwanyuzemo birimo ibyiza n’ibibi, ashimangira ko ibyiza bikwiriye kwishimirwa, ibitaragenze neza bigakurwamo amasomo.
Yagaragaje ko mu byaranze uyu mwaka harimo kwibuka amateka mabi yaranze u Rwanda, icyakora agashimangira ko nubwo ari mabi, ariko u Rwanda rwibuka kandi rwiyubaka, anagaruka ku myaka 30 rumaze rwibohoye.
Ati "Muri uyu mwaka habayemo kwibuka abacu ku nshuro ya 30. Habaho kwibuka twiyubaka n’amateka yo kwibohora, ku nshuro ya 30."
Yanashimiye abagize uruhare mu gikorwa cy’amatora, anagaruka ku cyorezo cya Marburg giherutse kugaragara mu Rwanda, avuga ko ubu cyamaze gutsindwa kandi ko u Rwanda rwifatanyije n’imiryango yabuze ababo.
Umukuru w’Igihugu yashimiye abaganga n’abandi bose bagize uruhare mu kurengera ubuzima muri ibyo bihe bikomeye, rimwe na rimwe bakabikora bashyize ubuzima bwabo mu kaga.
Yavuze ko ibyagezweho n’u Rwanda bikwiriye kwishimirwa, kuko na byo ari ingenzi mu buzima, icyakora atanga n’umuburo, avuga ko kwishima bitavuze kurangara.
Ati "Nitujya twishima, tujye dusigarana kwa kwirinda, kuri buri muntu no kuri twese. Ntawe tuzemerera ko yaduhungabanyiriza umutekano, n’umunsi n’umwe."
Amafoto: Village Urugwiro
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!