Mu mafoto: Abatuye Umujyi wa Kigali bazindukiye muri siporo rusange

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Ugushyingo 2020 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

Nk’uko bimaze kumenyerwa, kuri iki Cyumweru abatuye Umujyi wa Kigali bazindukiye muri Siporo rusange ngaruka kwezi izwi nka Car Free day.

Iyi siporo iba ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi n’icya gatatu ikitabirwa n’ingeri z’abantu zirimo abana, abakobwa n’abahungu, abagore n’abagabo ndetse n’abakuze.

Nk’uko bisanzwe no kuri uyu wa 1 Ugushyingo, abatuye Umujyi wa Kigali bazindukiye muri iyi siporo yakorewe mu bice bitandukanye by’uyu Mujyi.

Nyuma y’amezi arindwi abatuye Umujyi wa Kigali badakora iyi siporo kubera icyorezo cya Covid-19, yaje kongera gukomorerwa ku wa 20 Nzeri, ariko bituma uburyo yakorwagamo buhinduka.

Abayitabira muri iyi minsi basabwa kuyikora bahanye intera nibura ya metero ebyiri kandi bakitwaza umuti usukura intoki n’agapfukamunwa kugira ngo nibarangiza imyitozo ngororamubiri buri wese akambare.

Bitandukanye n’uko byagendaga mbere kandi, abitabira iyi siporo ntibagihurira mu mbuga y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, aho bakoreraga imyitozo ngororamubiri bari hamwe, ahubwo buri wese asigaye ayikora ku giti cye.

Siporo rusange ya Kigali Car Free Day yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa ku buntu.

Ku ikubitiro iyi siporo yatangiye ikorwa rimwe mu kwezi ariko Mu ntangiriro za 2018 Perezida Kagame aza gusaba ko yazajya iba kabiri mu kwezi; ishyirwa ku Cyumweru cya mbere n’icya gatatu by’ukwezi.

Minisitiri w'Ingabo, Gen Maj Albert Murasira, ni umwe mu bitabiriye iyi siporo rusange
Bamwe bayitabira bagendera ku nkweto z'amapine
Iyi siporo iba ari umwanya mwiza wo kunyonga igare
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa akunze kwitabira Car Free Day
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa ni umwe mu bakunzi b'iyi siporo
Ivan Minnaert ni umwe mu bitabiriye iyi siporo
Ahazwi nko kwa Lando ni hamwe mu hakorerwa iyi siporo
Kuri uyu munsi nta modoka yemererwa gutambuka mu muhanda mu masaha yagenywe
Iyi siporo yitabirwa n'ingeri zitandukanye z'abantu
Umukozi muri MTN Rwanda, Alain Numa, ni umwe mu bitabiriye iyi siporo rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .