Tariki 25 Gicurasi za buri mwaka, Afurika yifatanya n’Isi mu birori byo kwizihiza Ukwibohora kwa Afurika, umunsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti ’Kubaka Afurika yihagije mu biribwa, hagamijwe gakemura ibibazo by’imirire mibi n’imikindagurikire y’ikirere.’
Uyu kandi ni umunsi Abanyafurika bose aho bari ku Isi, basubiza amaso inyuma bakibuka kandi bagaha agaciro intwari zababohoye ingoyi y’igitugu, uburetwa n’ubukoloni biyambuye ba gashakabuhake bo mu Burengerazuba bw’Isi.
Ibi birori byo kwishimira ubwigenge bwa Afurika byabaye ku mugoroba wo ku wa 25 Gicurasi 2022, nyuma y’ibiganiro byo kwizihiza uyu munsi, byitabiriwe n’abayobozi mu nzego za leta, abikorera, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abarimu muri Kaminuza n’abashakashatsi.
Barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Pan African Movement Rwanda, Musoni Protais, Ambasaderi w’u Rwanda mu Maroc, Youssef Imani n’abandi.
Nyuma yo gukata umutsima hishimirwa imyaka 59 ishize Afurika ibonye Ubwigenge, Abanyarwanda babyishimiye basangira icyo kurya no kunywa maze abagore n’abagabo bari bitabiriye ibi birori bacinya akadiho karahava.
Ni ibirori byasusurukijwe n’umuhanga mu kuvanga imiziki, Nizeyimana Philbert [Dj Phil Peter] wibanze cyane ku indirimbo z’abahanzi bakanyujijeho muri Afurika ariko by’umwihariko ababaye impirimbanyi z’amahoro nka Yvonne Chaka Chaka n’abandi.
Iby’ibanze kuri African Liberation Day
Umunsi wo kwibohora kwa Afurika watangiriye mu Nama ya Mbere yabaye mu 1958 i Accra muri Ghana, icyo gihe hari tariki 15-22Mata. Ni inama yari iteraniyemo abayobozi ba Afurika n’impirimbanyi z’ukwishyira ukizana k’Umunyafurika.
Ibihugu umunani byari bifite ubwigenge byitabiriye iyo nama yari iya mbere ibayeho ku Mugabane wa Afurika. Intego nyamukuru kwari ugutangira umunsi wari ikimemyetso cy’intambwe yari imaze guterwa.
Kuri uwo munsi abari bateraniye muri iyo nama bari batangije urugendo rwo gusobanurira Abanyafurika ko bo ubwabo bagomba kwigobotora uburetwa no gukoreshwa ibikorwa bihabanye n’uburenganzira bwa muntu.
Mu myaka yo hagati ya 1958 -1963, urugamba rwo gushaka ubwigenge rwakije umuriro muri Afurika hose, ndetse muri icyo gihe cy’imyaka itandatu ibihugu 17 byo muri Afurika byabonye ubwigenge. Umwaka 1960 wahise utangazwa nk’Umunsi nk’Umwaka wa Afurika.
Tariki 25 Girucarasi 1963, abategetsi ba Afurika barateranye bashinga Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe [OUA], Umunsi wo Kwibohora kwa Afurika utangira ubwo.
Umunsi wo kwibohora wabaye ikimenyetso cyo gukangurira Abanyafurika guharanira kwigobotora ubukoloni, kandi kuva ubwo Abanyafurika banatangiye kujya basangira abamakuru y’urugamba rwo kwibohora no kwiteza imbere.
Ku rundi ruhande ariko n’ubwo Umunsi Mukuru w’Ubwigenge bwa Afurika ufite uburemere nta kiruhuko gikunze gutangwa mu bihugu biwizihiza usibye Ghana yonyine niyo itanga ikiruhuko mu gihugu hose.






















Amafoto: Nezerwa Salomon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!