Mu guhashya abasambanya abana hasabwe imbaraga nk’izitabajwe hahashywa Covid-19

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 15 Mata 2021 saa 06:33
Yasuwe :
0 0

Inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kwita ku burenganzira bw’umwana, zasabye ko imbaraga zifashishijwe mu guhangana na Covid-19 zanashyirwa mu guhashya abasambanya abana.

Byatangajwe kuri uyu wa Kane mu nama nyunguranabitekerezo ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, inama yabereye kuri Epic Hotel mu Karere ka Nyagatare, ikitabirwa n’inzego zitandukanye.

Umugenzuzi Mukuru w’Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Rwanda (GMO), Rose Rwabuhihi, yavuze ko impamvu hakigaragara abangavu basambanywa bagaterwa inda, ari uko buri wese mu bagize umuryango Nyarwanda atarahaguruka ngo yumve ko kwangiza umwana n’iyo yaba umwe bimugiraho ingaruka.

Yagize ati “Ni ikibazo gikomeye gikwiriye kwitabwaho na buri wese. Buri muntu wese akwiriye kumva ko bimureba yaba umwana yaba umukuru, umugore cyangwa umuyobozi.”

Rwabuhihi yavuze ko hashyizwemo imbaraga zo kurwanya abana basambanywa nk’izashyizwe mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, ikibazo cyakemuka byihuse.

Ati “Ubu dufite icyorezo cya Covid-19, twese turumva kitureba. Niduhagurukira kiriya kibazo nacyo tukakigira icyacu, buri wese akumva kimureba akumva ko ububi bwacyo bungeraho, bukugeraho, ko ari ikintu cyugarije igihugu, icyo gihe tuzagitsinda.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abayobozi b’Amadini n’Amatorero mu gihugu, Rwanda Religious Initiative, Bishop John Rucyahana, yavuze ko amadini n’amatorero afite uruhare rukomeye mu guhashya isambanywa ry’abana kuko ababikora n’ababikorerwa ari abayoboke bayo.

Yavuze ko habayeho kudohoka no kurangara kw’abayobora amadini n’amatorero kuko mu nshingano zabo harimo n’imibereho myiza y’abo bashinzwe.

Ati “Abanyamadini bararangaye cyangwa se ntibakomeje guhishurirwa icyo Bibiliya ivuga. Gucungurwa ni ukwizera kugutera ubugingo kandi kwa gucungurwa kubamo gukora icyo Imana yakugeneye kugira ngo ukigereho. Gucungurwa k’umuryango Nyarwanda ni ugucungurwa n’urubyaro rwabo rugacungurwa. Abanyamadini ni no kutamenya inshingano zose ngo zihuzwe zizanire abo bayobora agakiza.”

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko icyuho gituma hari abana bagisambanywa n’abahohoterwa gituruka ku mbaraga nke z’inzego z’ibanze guhera mu miryango no ku midugudu.

Yavuze ko bagiye gukora ubukangurambaga buzatuma mu kwezi kumwe hazaba hagize igikorwa kuri icyo kibazo.

Mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17.849, mu 2017 abangavu batewe inda z’imburagihe bari 17.337, muri 2018, umubare w’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda wariyongereye ugera ku 19.832, mu gihe imibare y’abasambanyijwe bagaterwa inda hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15.656. Iyo mibare yakomeje kwiyongera mu mwaka ushize ubwo Isi n’igihugu byarimo bihashya Covid-19.

Guverineri Gasana yavuze ko bihaye ukwezi kumwe ngo babe bagize icyo bakora ku kibazo cy'isambanywa ry'abana n'abahohoterwa
Bishop Rucyahana yavuze ko abanyamadini bafite uruhare runini mu kuba abana bagisambanywa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .