Mu gakiriro ka Gisozi hongeye gufatwa n’inkongi (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 Kamena 2019 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Igice cy’Agakiriro ka Gisozi mu Karere ka Gasabo cyongeye kwibasirwa n’inkongi, nyuma y’iminsi mike nanone hahiye igice kinini cyacururizwagamo ibikoresho birimo imbaho na matola.

Amakuru avuga ko uyu muriro ujya gutangira kuri uyu wa Gatandatu, wahereye mu nzu icururizwamo ibikoresho by’ubwubatsi, haza gukurikiraho ahacururizwa matola. Ni iruhande neza rw’ahahiye mu minsi ishize, inyuma ya Umukindo Plaza.

Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya umuriro ryatabaye rigerageza kuwuzimya, ndetse ririmo kwifashisha n’ibikoresho byo ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

Abayabozi batandukanye bageze ahahiye, barimo Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo na Minisitiri muri Primature ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri, Kayisire Marie Solange.

Mfurayase Alexis wacuruzaga imbaho, avuga ko ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 20, urutsinga rw’amashanyarazi rwaturitse rukagwa mu nzu yacururizwagamo ibikoresho by’ubwubatsi hagatangira gushya, kubera ko hari hafunze abakarani bica urugi rwaho ngo bakuremo ibintu byarimo ngo bidakongoka.

Yakomeje ati "Batangiye gukuramo ibintu na matola bakoreshaga intebe bajugunya hariya, bagenda bashyira ku ruhande twumva ko umuriro udakaze. Nyuma urutsinga rwongeye guturika rujugunya ibishashi muri za matola bashyize hariya, bihita bifatisha intebe z’amadiva bakoraga, bifatisha imbaho zose, ni uko inkongi yatangiye."

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen wari ahabereye iyi nkongi, yabwiye IGIHE ko kuba aha hantu hahiye bwa gatatu mu kwezi kumwe, bigaragaza ko hari ikibazo gikomeye.

Ati "Ntabwo turamenya neza icyabiteye, ariko ikigaragara bishobora kuba ari nk’ibyateye inshuro ebyiri ziherutse, urabona bibaye ubwa gatatu mu kwezi kumwe, birashoboka ko ari amashanyarazi atameze neza, ariko iperereza riraza gukomeza nyuma yo kuzimya."

"Hashize nk’isaha hatangiye gushya, ariko ibyahiye ni imbaho nyinshi, ndetse n’ibikorwa mu mbaho, ariko ubona ko ugereranyije n’inyubako ebyiri zabanje, uyu muriro ufite ubukana, urabona ni mu zuba imbaho zarumye cyane, ku buryo ibyahiye ni byinshi ugereranyije n’ubushize."

Yashimangiye ko bitewe n’uburyo aho hantu hakomeje gushya hubatswe mu bibati n’imbaho, bidakwiye ko iki gice kigumaho kuko giteye inkeke ku bindi bikorwa by’ubucuruzi bigezweho nk’imiturirwa ikorerwamo ubucuruzi.

Abaturage benshi bareberaga iyi nkongi ahitaruye
Agakiriro ka Gisozi gafashwe n'inkongi y'umuriro ku nshuro ya gatatu mu kwezi kumwe
Hifashishijwe imodoka zo ku Kibuga cy'indege cya Kigali, za kabuhariwe mu kuzimya inkongi
Ibintu byinshi byahiye birakongoka
Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahise ritabara
Minisitiri muri Primature ushinzwe imirimo y'inama y'abaminisitiri, Kayisire Marie Solange ari mu batabaye hamwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza