Imibare ya NAEB igaragaza ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga ibilo 87,247 byiganjemo imboga ndetse n’indabo.
Mu bihugu byoherejwemo ibikomoka ku mboga n’imbuto harimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bwongereza, Koreya y’Epfo n’u Buholandi.
NAEB itangaza ko umwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020 wasoje u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 31,788 z’indabo, imboga n’imbuto byinjije amadolari ya Amerika miliyoni 28.7, akabakaba miliyari 27 Frw.
Mu mwaka wa 2020 ubuhinzi buri mu nzego zagerageje guhangana n’ingaruka za COVID-19, muri rusange mu Rwanda ibikomoka ku buhinzi byoherejwe mu mahanga byinjije akabakaba miliyari 419 Frw.
U Rwanda ruherutse gusinyana amasezerano na Sosiyete y’Ubucuruzi yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ya Carrefour yo gutangira kohereza imbuto zo mu Rwanda mu maguriro atandukanye ya Carrefour hirya no hino.
Iri soko rishya ryitezweho gufasha abahinzi n’abohereza imboga n’imbuto hanze; rizibanda ku matunda, imineke, inanasi na avoka.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Emmanuel Hategeka, nyuma yo gufungura iryo soko, yashimiye ubuyobozi bwa Carrefour bwahaye ikaze imbuto zo mu Rwanda, yizeza abakiliya b’iyo sosiyete umwimerere n’uburyohe bwazo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!