Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko iyi mibare ikubiye mu nyigo ikorwa hagamijiwe gukurikirana uko abize amasomo y’imyuga n’ay’igihe gito bagiye babona akazi nyuma yo kurangiza amasomo ’Tracer Study’.
Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025, ubwo yaganiraga n’abasenateri ba Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, muri gahunda yabo yo kugenzura ibikorwa mu guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.
Yavuze ko mu nyigo iheruka, byagaragaye ko 67% by’abanyeshuri basoreza mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, TVET, babona akazi nyuma y’amezi atandatu gusa barangije kwiga.
Ni mu gihe 70% mu barangiza mu mashuri makuru y’imyuga, Polytechnique, bo babona akazi nyuma y’amezi atatu basoje kwiga.
Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko iyi mibare igaragaza umusanzu w’aya masomo y’imyuga mu kugabanya ubushomeri cyane mu rubyiruko rw’u Rwanda.
Hashingiwe kuri politiki igamije guteza imbere TVET, mu 2008 hashyizweho ikigo gishinzwe guteza imbere imyigire y’imyuga n’ubumenyingiro, mu 2015 hajyaho politiki yihariye igamije gushimangira isano hagati y’uburezi n’isoko ry’umurimo.
Mu 2020 iyi politiki yaravuguruwe kugira ngo ihuzwe na Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere, NST1, ndetse ubu hakaba hari gahunda yo kuyivugurura nanone kugira ngo ihuzwe na NST2, kugira ngo irusheho kujyana n’igihe tugezemo n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo mu minsi ya none.
Minisitiri Nsengiyumva yagize ati “Ibi bikajyana no kumva ibisabwa ku isoko kugira ngo turebe uburyo ayo masomo y’igihe gito ajyaho akanigishirizwa mu mashuri y’imyuga cyangwa muri yayandi y’igihe gito, noneho abarangije bakajya gushaka imirimo ku isoko,”
“Tuzakomeza tuyagura kugira ngo abana basaga miliyoni 1,2 batari mu ishuri, akazi cyangwa mu biruhuko bashobore kubona ayo mahirwe yo kwihugura bakabona akazi.”
Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere tekinike imyuga n’ubumenyingiro [RTB] rutangaza ko umubare w’abiga imyuga, tekinike n’ubumenyingiro ugeze kuri 43%, bavuye kuri 31% mu 2022.
Ni mu gihe intego ya gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere mu myaka irindwi, NST1, yateganyaga ko umubare w’abanyeshuri biga imyuga, tekinike n’ubumenyi ngiro wagombaga kugera kuri 60% bitarenze 2024.
Magingo aya mu Rwanda habarurwa amashuri 496 y’imyuga, tekinike n’ubumenyingiro.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!