00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu bantu bakwa ruswa mu Rwanda, 8% ni bo gusa batanga amakuru - Ubushakashatsi

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 11 December 2024 saa 07:07
Yasuwe :

Ubushakashatsi kuri Ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index: RBI] bwa 2024, bwagaragaje ko 92% y’abantu bakwa ruswa batajya batanga amakuru kuri yo, aho abenshi muri bo bavuga ko biterwa no gutinya ko byabagiraho ingaruka.

Ubu bushakashatsi bukorwa n’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane ishami ry’u Rwanda, TI-Rwanda, bwamuritswe kuri uyu wa 11 Ukuboza 2024, aho bwagaragaje ko mu babukoreweho, abagera kuri 18.50% bagaragaje ko bahuye na ruswa mu gihe bashakaga serivisi, aho muri bo abagera kuri 2% bimwe serivisi burundu kuko banze gutanga ruswa.

Ubu bushakashatsi bwakozwe hifashishijwe uburyo bwo gutoranya impagararizi, aho muri buri ntara hatoranyijwe uturere tubiri, ak’icyaro n’akandi k’umujyi, mu gihe mu Mujyi wa Kigali bwakorewe mu turere twose.

Mu babajijwe, abagore ni 44,4%, mu gihe abagabo ari 55,6%, abari munsi y’imyaka 35 ni 42,4%, abari hagati ya 35 na 39 ni 19,7%, abari hagati ya 40 na 44 ni 14,6%, mu gihe abari hejuru ya 45 ari 23,2%.

Muri rusange ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ikigero cyo gutanga amakuru kuri ruswa kikiri hasi, kuko 8% gusa mu bahura na ruswa, ari bo batanga amakuru.

Zimwe mu mpamvu zigaragazwa zirimo gutinya ko byabagiraho ingaruka zirimo kuba bakurikiranwa, byagaragajwe n’abagera kuri 24.7%, abagera kuri 19.2% bavuga ngo “ntibinturukeho”, 17.8% bavuga ko n’iyo babivuga nta cyakorwa, 16% bavuze ko batari bazi aho batanga amakuru, abagera kuri 11.5% batinye kugirirwa nabi naho 7.3% bavuze ko abo bari kuregera na bo bashobora kuba barya ruswa.

Umuyobozi wa TI-RW, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko kimwe mu bituma imibare y’abatanga amakuru kuri ruswa igabanyuka, harimo no kuba hari abayatanga bagahura n’ingaruka zitandukanye.

Ati “Kenshi muri abo batinya kubivuga, abo tugerageje kuvugana, hari ukubwira ngo sinshaka ibizangiraho ingaruka, utanga amakuru ukaba ruharwa, no muri izi nzego rwose z’ibanze, uzi ko hari n’abantu bajya gusaba serivise, kubera ko yaduhaye amakuru bikamenyekana, bakamubwira ngo najye kuyisaba muri Transparency,”

“Ikindi gikomeye cyane, kenshi ugasanga byabaye ntihagire n’igikorwa, wa muntu yatanzeho amakuru ntakurikiranwe, ntihabe iperereza ryimbitse kugira ngo byose bimenyekane, icyo gihe rero abantu bakicecekera ntibabivuge.”

Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa riteganya ko umuntu watanze cyangwa wakiriye indonke mu rwego rwo gufasha ubutabera kubona ibimenyetso ku cyaha cya ruswa adafatwa nk’uwakoze icyaha iyo yabimenyesheje inzego z’ubutabera mbere y’uko icyo cyaha gikorwa.

Riteganya kandi ko “Nta buryozwacyaha bubaho ku muntu watanze cyangwa wakiriye indonke, ubimenyesha inzego z’ubutabera mbere y’uko ikurikiranwa ry’icyaha ritangira, atanga amakuru cyangwa agaragaza ibimenyetso.”

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ryo kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwego rw’Umuvunyi, Birasa Fiscal Jacques, yavuze ko bikiri ikibazo kuba itangwa ry’amakuru kuri ruswa rikiri hasi, kandi harashyizweho ingamba ziri no mu itegeko zigamije kurengera abatanga amakuru kuri ruswa.

Yagize ati “Iyo urebye itegeko ryo kurengera abatangamakuru [...] muri iryo tegeko harimo ingamba zafasha kugira ngo ya mibare izamuke, iyo urebye ingingo ya gatatu ivuga yuko gutanga amakuru ari itegeko.”

Yavuze ko indi mpamvu ituma itangwa ry’amakuru ridashyirwa mu bikorwa uko bikwiriye, ari uko hari ibiri mu itegeko inzego zimwe zidashyira mu bikorwa ibikubiye muri iryo tegeko.

Birasa yavuze ko hari ingamba zitandukanye zashyizweho mu rwego rwo kurengera abatanga amakuru ku byaha birimo na ruswa, zirimo gushyiraho itegeko rirengera abatanga amakuru, guha uburenganzira umutanga amakuru bwo gusaba ko imyirondoro ye igirwa ibanga n’ibindi, avuga ko hakwiye gukomezwa ubukangurambaga kugira ngo abaturage bamenye ko hari amategeko abarengera iyo batanze amakuru.

Ubushakashatsi bwa RBI 2024 bwagaragaje ko inzego zirimo urw'Abikorera, REG na WASAC ziza imbere mu kurangwamo ruswa
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International ishami ry'u Rwanda, Mupiganyi Appollinaire, yavuze ko hari intambwe igenda itangwa mu igabanyuka rya ruswa mu nzego zimwe
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko benshi batinya gutanga amakuru kuri ruswa batinya gukomanyirizwa
ACP Emmanuel Karasi mu bari bitabiriye imurikwa ry'ubu bushakashatsi bwakozwe na TIR
Imurikwa ry'ubu bushakashatsi ryari ryitabiriwe n'abafatanyabikorwa batandukanye
Inzego zirimo RURA na REG zari zihagarariwe mu imurika ry'ubu bushakashatsi ku gipimo cya ruswa nto
RURA yagaragajwe nk'iyateye intambwe idasanzwe mu kugabanya igipimo cya ruswa ihagaragara
Ubu bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa 11 Ukuboza 2024.
Umuyobozi wa TI-Rw, Ingabire Marie Immaculée ari kumwe n'Umuyobozi wa RIB wungirije, Consolée Kamarampaka, mu imurika ry'ubu bushakashatsi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .