Ni imirimo urebye yikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka irindwi yari ishize kuko nko mu 2017 hari hahanzwe imirimo 155.994.
Buri wa 01 Gicurasi ni umunsi mpuzamahanga w’umurimo ku Isi. Mu Rwanda ni umunsi Leta, abakoresha n’abakozi bahura bagasuzumira hamwe intambwe imaze guterwa mu rwego rwo guteza imbere umurimo.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Minisitiri Amb. Nkulikiyinka yavuze ko nubwo hakiri ibibazo mu nzego z’umurimo mu Rwanda ariko hari icyizere ugereranyije n’imyaka yabanje.
Abajijwe niba imirimo yahanzwe itari mu mibare gusa ariko nta mpinduka igira ku baturage, Minisitiri Amb. Nkulikiyinka ya yavuze ko habaho gukurikirana uko ikorwa.
Yagize ati “ Hazashyirwaho uburyo bwo kugenzura ko iyo mirimo igira ingaruka nziza ku bayikora, hatazabaho kugendera ku mibare y’imirimo ihangwa gusa, hatitawe ku miterere n’akamaro kayo.”
Umuyobozi w’Urugaga rw’Ababikorera mu Rwanda, Jeanne Francoise Mubiligi, yavuze ko umubare w’ibigo by’abikorera mu 2024 wazamutseho 43%.
Yavuze ko mu myaka irindwi ishize abikorera batanze imirimo ku kigero cya 95%, aho iyatanzwe yose hamwe ari miliyoni 4,4 mu myaka irindwi kugeza mu 2024.
Nubwo hakozwe ibikomeye mu ihangwa ry’imirimo mu Rwanda ariko hakiri ibibazo bigikoma mu nkokora inozwa ry’akazi bitewe n’impamvu nyinshi zitandukanye.
Harimo ibibazo bijyanye n’imitangire y’akazi n’ubushobozi budahagije bw’abanyeshuri barangiza muri za kaminuza.
Abikorera bagaragaza ko ruswa yaba iy’amafaranga cyangwa iy’igitsina ndetse no gutanga akazi hashingiwe ku cyenewabo na byo biri mu bikoma mu nkokora mu kuboza umurimo.
Ibyo bijyana kandi n’abakozi bakora imirimo itanditse, bahura n’imbogamizi zirimo zirimo umushahara muke, kudahemberwa kuri banki no kutagira ubwiteganyirize n’ubwishingizi.
Guhugura abanyeshuri basoje muri kaminuza bakabona ubumenyi bujyanye n’ubukenewe mbere y’uko batangira gukora, guhangana na ruswa n’ibindi biri mu byo MIFOTRA n’abafatanyabikorwa bayo barangamiye.
Mubiligi yavuze ko gahunda ya ‘IGIRA KU MURIMO’ ikwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo abanyeshuri bazajye basoza amasomo yabo bafite ubumenyi buzabafasha guhangana ku isoko ry’umurimo.
Yagize ati “Abanyeshuri bahabwa amahirwe yo kwimenyereza umwuga bari hagati ya 70% na 75% bahabwa akazi mu bigo bitandukanye bakozemo nyuma yo gusoza imenyereza mwuga bahawe.”
Raporo iherutse gutangazwa na n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, yerekana ko abari ku isoko ry’umurimo mu Rwanda bafite kuva ku myaka 16, barenga miliyoni 5,3 aho abafite akazi muri bo ari miliyoni 4,5.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!