MINALOC igaragaza ko umuganda mu bihe bitandukanye wagiye ugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage, ubusabane n’iterambere ry’ubukungu binyuze mu bikorwa binyuranye byagiye bikorwa.
Ibyo bikorwa birimo kubaka ibikorwaremezo by’ubuvuzi nk’ibigo nderubuzima, ibyumba by’amashuri, guhanga no gusana imihanda, kubaka no gusana amacumbi y’abatishoboye, kubaka inzu inzego za leta zikoreramo nk’ibiro by’imirenge, utugari, aho polisi ikorera n’ibindi.
Imibare ya MINALOC yagiye hanze mu 2025 igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari ushize warangiye ku wa 30 Kamena 2024 mu Rwanda hakozwe ibikorwa bitandukanye by’umuganda byose hamwe bifite agaciro ka 22.865.855.703 Frw.
Mu by’ingenzi byabazwe harimo hegitari 66.957 zaciweho amaterasi y’indanganire, hubakwa inzu z’abatishoboye 32.221 ndetse hubakwa n’ubwiherero bw’abatishoboye 95.570.
Muri uwo mwaka kandi hasanwe imihanda y’imigendererano ifite uburebure bw’ibilometero 39.502 ndetse hubakwa ibiraro 13.399 n’ibindi bikorwa bitandukanye.
MINALOC kandi igaragaza ko umuganda ugenda utera intambwe kuko nko mu 2007 agaciro kawo kabarirwaga 4.112.943.849 Frw ni ukuvuga ko kikubye inshuro zirenga eshanu kugeza muri Kamena 2024.
Ni muri urwo rwego iyo ministeri isaba Abanyarwanda gukomeza kwitabira ibikorwa by’umuganda kuko ari ukwiyubakira Igihugu.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!