Ni amakuru yatanzwe n’Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine ku wa 11 Gashyantare 2025 ubwo hamurikwaga raporo y’ubushakashatsi bugaragaza uko mu 2024 ruswa yari ihagaze, mu bihugu 180 byo ku Isi.
Nirere yatangaje ko mu 2024 Urwego rw’Umuvunyi rwakoze ubukangurambaga bukomeye bwo kurwanya ruswa, bikaba biri mu byafashije mu kuyigabanya mu Rwanda.
Yavuze ko bahuguye abo bigo by’amashuri yisumbuye no muri kaminuza zitandukanye hatangwamo ibiganiro.
Ati “Mu mashuri yisumbuye twahuguye abanyeshuri bagera ku bihumbi 22 uyu mwaka.”
Yakomeje avuga ko kuva muri Nyakanga 2024 kugeza muri Kamena 2025 bari guteganya guhugura abanyeshuri ibihumbi 60.
Ati “Muri abo banyeshuri turi guhugura abenshi bibumbiye mu mahuriro yo kurwanya ruswa azwi nka ‘Anti-Corruption clubs’ aba mu mashuri. Ayo mahuriro ntabwo ari mu mashuri gusa ahubwo ari no mu baturage basanzwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.”
Umuvunyi Mukuru kandi yagarutse ku itegeko ryo kurinda abatanze amakuru ku byaha bya ruswa aho yavuze ko hashyizweho ibihano bikomeye ku muntu waba wihimuye cyangwa wagiriye nabi uwatanze amakuru.
Ati “Mu kurinda abatanga amakuru kuri ruswa, hari igifungo ndetse n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw ku muntu waba wihimuye cyangwa se wagiriye nabi uwamutanzeho amakuru.”
Yakomeje avuga ko bimwe mu by’ingenzi biri muri gahunda yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri, NST2, harimo kurwanya ruswa, ibi bikaba bizafasha u Rwanda kugera ku mwanya wa mbere mu kurwanya ruswa ku Isi bitarenze mu 2050.
Raporo y’Umuryango Transparency International urwanya ruswa n’akarengane wagaragaje ko amanota y’u Rwanda mu kurwanya ruswa yiyongereyeho 4% mu 2024 ugereranyije n’umwaka wabanje.
Iyi raporo yasohotse kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025 igaragaza ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa 43 ku rwego mpuzamahanga mu kurwanya ruswa, rugira amanota 57%.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!