00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu 2023 Abanyarwandakazi batanu bize kaminuza bashyingiranwe n’abasore batize

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 9 August 2024 saa 09:51
Yasuwe :

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko mu 2023 Abaturarwanda benshi bashyingiranwe mu mategeko n’abo bafite urwego rw’amashuri ruri ku kigero kimwe, igaragaza ko by’imbonekarimwe abakobwa batanu bize kaminuza bashyingiranwe n’abasore batize.

Iyi raporo kandi igaragaza ko abakobwa babiri bize kaminuza bashyingiranwe n’abasore bize ikiburamwaka, umukobwa umwe utarize we ashyingiranwa n’umusore wize kaminuza. NISR kandi igaragaza ko umubare munini w’abakobwa batize ari bo bashyingiranwe n’abasore bize amashuri abanza gusa. Abo bubatse ingo 388.

Ni mu gihe muri uwo mwaka hashinzwe ingo 24524 z’abasore n’inkumi bize amashuri abanza gusa, hanashingwa ingo 1286 zirimo abakobwa bize amashuri abanza bashyingiranwe n’abasore bize amashuri abanza bakarenzaho andi masomo nk’ay’imyuga.

Izindi ngo 1223 zashinzwe mu 2023 zigizwe n’abakobwa bize amashuri abanza, ndetse n’abasore bize icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Hanashinzwe ingo 4682, zigizwe n’abasore ndetse n’abakobwa bize amashuri yisumbuye bakayarangiza. Hashinzwe kandi ingo 1747, zigizwe n’abakobwa barangije amashuri yisumbuye ndetse n’abasore bize kaminuza.

Ingo 36 zashinzwe muri uwo mwaka zo, zigizwe n’abakobwa bize amashuri yisumbuye bakayarangiza, bashyingiranwe n’abasore batize. Ni mu gihe hanashinzwe ingo 52 zigizwe n’abakobwa bize amashuri yizumbuye bakayarangiza, basezeranye n’abasore bize ikiburamwaka.

Mu 2023 kandi hashinzwe ingo 2743 zigizwe n’abasore ndetse n’abakobwa bize kaminuza bose. Na ho ingo 760 zashinzwe muri uwo mwaka, zigizwe n’abakobwa bize kaminuza bashyingiranwe n’abasore bize amashuri yizumbuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .