00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu 2021 Leta yahombye miliyoni 639 Frw mu birego by’abakozi bayijyanye mu nkiko

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 2 June 2022 saa 04:41
Yasuwe :

Komisiyo y’igihugu y’abakozi ba Leta yasabye abayobozi kwimakaza umuco wo gufatira abakozi ibyemezo bisunze amategeko mu rwego rwo kugabanya igihombo Leta iterwa n’ibyemezo birimo kwirukana abakozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Iyi komisiyo igaragaza ko mu mwaka wa 2020/21, Leta yaciwe arenga miliyoni 639Frw kubera abayobozi bafatiye abakozi ibyemezo bitubahirije amategeko.

Mu rwego rwo kugabanya iki gihombo, iyi komisiyo imaze kuzenguruka mu turere 15 iganiriza abayobozi batwo ibijyanye n’imicungire iboneye y’abakozi ba Leta.

Kuri uyu wa 1 Kamena 2022, iyi komisiyo yahuguye abayobozi b’Akarere ka Karongi barimo komite nyobozi y’akarere, inama njyanama y’akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abayobozi b’ibitaro.

Mu manza Leta yatsinzwe umwaka ushize harimo rumwe rwo mu karere ka Karongi, rwatumye icibwa arenga miliyoni 4Frw.

Muri uyu mwaka wa 2021/22 uri kugana ku musozo, Leta yatsinzwe urubanza rw’abakozi 3 aka karere kirukanye bazira ko amakayi bakoreyeho ibizami by’akazi yabuze. Muri uru rubanza urukiko rwategetse aka karere gusubiza aba bakozi mu kazi no kubishyura umushahara mbumbe w’amezi bamaze badakora.

Umwe muri bo yabwiye IGIHE ko aka karere kazabishyura miliyoni zirenga 16Frw

Ati "Nubwo kazanyishyura miliyoni zirenga 6Frw. Mu byo nahombye harimo misiyo kuko uyu mwaka wose ntabwo nari kuwumara ntabonye misiyo".

Sebagabo Barnabé, Umuyobozi w’agateganyo w’inama y’abakomiseri muri Komisiyo y’igihugu y’abakozi ba Leta yasabye abayobozi gucunga abakozi ba Leta bisunze amategeko no gufata ibyemezo hakurikijwe amategeko.

Ati "Aya mahugurwa dukora ari mu rwego rwo kugabanya ibyo bibazo aho usanga hari inzego zimwe na zimwe zifatira abakozi ibyemezo zitisunze amategeko".

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine yavuze ko nyuma y’aya mahugurwa biteze umusaruro.

Ati "Nyuma y’aya mahugurwa twiteze umusaruro kubera ko amakosa yagaragaraga rimwe na rimwe arimo ibihano nko kwirukanwa, ibyo byose ko bigomba gukorwa hubahirizwa amategeko.”

Muri 2020/2021, inzego 15 zashoye Leta mu manza kubera gufatira abakozi 140 ibyemezo bidakurikije amategeko. Mu manza 101 Leta yatsinze 8 itsindwa 93. Izo yatsinze ni 7,9%.

Amafaranga Leta yategetswe kwishyura abakozi yafatiye ibyemezo bidakurikije amategeko asaga miliyoni 639Frw, arimo miliyoni 111Frw y’indishyi na miliyoni 528Frw yari uburenganzira bw’abakozi. Ayo Leta yatsindiye ni miliyoni 3,4Frw.

Amafaranga Leta itegekwa kwishyura abakozi bayo bafatirwa ibyemezo bidakurikije amategeko yiyongera umunsi ku wundi kuko yavuye kuri miliyoni 99Frw muri 2015/26, 2018/19 aba miliyoni 520, ubu ageze kuri miliyoni 639Frw.

Mu 2021 Leta yahombye miliyoni 639Frw kubera gufatira abakozi bayo ibyemezo bitubahirije amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .