MTN yatangije gahunda nshya igamije guha serivisi z’ikirenga abakiliya bayo b’imena (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 12 Nyakanga 2019 saa 08:40
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yatangije gahunda yise MTN Prestige igamije korohereza abakiliya bayo b’imena kubona amahirwe yo guhabwa serivisi zidasanzwe zibafasha mu itumanaho no kugabanyirizwa ibiciro mu ngendo n’igihe bagiye guhaha.

Gahunda ya MTN Prestige yamuritswe ku wa 11 Nyakanga 2019, mu birori biryoheye ijisho byabereye muri Kigali Serena Hotel.

Byitabiriwe n’abarimo abakiliya n’abafatanyabikorwa b’imena b’iyi sosiyete iri ku isonga mu Rwanda kubera uburambe ifite mu bijyanye n’itumanaho n’izindi serivisi zirimo n’izo guhererekanya amafaranga.

MTN Prestige ikoreshwa n’abakiliya bamaze amezi arenga atatu bakoresha umurongo wa MTN. Babona amahirwe atandukanye yo guhabwa iminota yo guhamagara, gukoresha internet no kohereza ubutumwa bugufi mu gihe cy’iminsi30.

Umukiliya ushaka kumenya niba akoresha uburyo bwa MTN Prestige akanda *165#, hanyuma agakurikiza amabwiriza cyangwa agahamagara 165 agasobanuza uko yakwinjiramo.

Umuyobozi mukuru Ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri MTN Rwanda, Richard Acheampong, yavuze ko iyi gahunda yatangijwe mu kurizikana abakiliya bayo.

Yagize ati “Gahunda ya MTN Prestige igamije kwita ku bakiliya, tunejejwe no gutangiza iyi serivisi nshya zigenewe abakiliya bacu b’imena.’’

Iyi gahunda kandi ifite porogaramu ya MTN Prestige Club ituma abakiliya bahabwa serivisi zihuse.

Ifasha abakiliya bihariye bakoresha neza umuyoboro wa MTN mu guhamagarana no kuri internet, Mobile Money n’izindi serivisi kugabanyirizwa ibiciro mu gihe cyo kugura itike y’indege cyangwa guhaha mu maguriro na restaurants bikomeye by’abafatanyabikorwa b’imena ba MTN.

Acheampong yakomeje ati “Twishimiye kumenyesha abakiliya bacu ko MTN Prestige Club yaguwe ngo ibashe kwakira abantu benshi bakoresha MTN. Dukomeje gushimira abakiliya bakomeje kutubera abizerwa.’’

Abanyamahirwe bahawe ibihembo birimo n’inka

Ahimbisibwe Frank utuye i Kanombe wagize amahirwe yo guhabwa inka binyuze muri tombola yakozwe na MTN yabwiye IGIHE ko yagize ibinezaneza nyuma yo gutoranwa.

Yagize ati ‘‘Ndanezerewe cyane kubera inka nahawe, ntegereje kuzayakira. Ndi umukiliya usanzwe wa MTN, maze imyaka 12 nkorana na yo.’’

Mu bindi bihembo byatanzwe n’abafatanyabikorwa ba MTN kandi harimo telefone zirimo iPhone X, amatike y’indege arimo iyatanzwe na Satguru na RwandAir, amatike yo guhaha mu iduka rya Avenue250 rikorera mu nyubako ya KBC n’ibindi.

Umuyobozi wa Avenue #250, Ndangiza Asad, yatangarije IGIHE ko borohereza abakiliya b’imena ba MTN guhahira mu iduka.

Yagize ati “Dukorana na MTN Prestige kuko abakiliya bayo tubafata neza aho tubagenera igabanuka rya 10 % ku bicuruzwa baguze. Iduhuza n’abakiliya benshi, ni bo batugana natwe tukabafasha kubaha ibyo bashaka ku biciro byiza.’’

Abafatanyabikorwa b’imena MTN ikorana na bo ni 57, ni bo abakiliya bagana bakabereka amakarita bahawe abafasha guhabwa ibicuruzwa cyangwa izindi serivisi ku igabanuka runaka.

Abahawe amakarita azaba afite agaciro kuva muri Mutarama kugera mu Ukuboza 2020. Amakarita ari mu byiciro bitanu bitewe n’aho abakiliya babarizwa birimo Platnum, Gold, Silver, Bronze na Grey.

Abakoresha iyi porogaramu bahabwa amahirwe yo kugura iminota yo guhamagarana, ubutumwa bugufi, ipaki za internet bimara minsi 30. Hari kandi aho ugura ipaki irimo ama-unite yo guhamagara, aya internet n’ubutumwa bugufi biri kumwe.

Abakiliya banashyiriweho umurongo wihariye aho umuntu ashobora guhamagara kuri 3465 akakirwa bitarenze iminota ibiri.

Muri iyi gahunda kandi telefone, ibikoresho birimo ecouteurs, mudasobwa za MTN zigurishwa kuva ku bihumbi 50 Frw, zitangwa ku igabanuka rya 5%.

Gakondo Group yasusurukije abitabiriye ibi birori
Umushyushyarugamba Lion Imanzi ari mu bayoboye ibi birori
Umuyobozi wa MTN Rwanda, Bart Hofker, yavuze ko iyi sosiyete yishimira ko ikomeje kunoza serivisi igenera Abanyarwanda
Dj Infinity ni we wavangaga imiziki muri ibi birori
Umuyobozi wa MTN Rwanda, Bart Hofker, yanyuzagamo akabyina umuziki uryoheye ugutwi wacurangiwe muri ibi birori
Iki gikorwa cyabereye muri Kigali Serena Hotel
Umuyobozi mukuru Ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri MTN Rwanda, Richard Acheampong, yavuze ko iyi gahunda yatangijwe mu gushimira abakiliya b'imena b'iyi sosiyete
Ndangiza Asad uyobora iduka ry'imyenda n'inkweto rya Avenue #250 ashyikira umwe mu banyamahirwe itike yo guhaha ibicuruzwa bifite agaciro ka 200 000 Frw
Arthur Nkusi na we ari mu bayoboye ibi birori byahariwe abakiliya b'imena ba MTN
Umunyamahirwe yatomboye itike yo kugana mu cyerekezo yihitiyemo mu bigera kuri 29 RwandAir iganamo
Abakobwa b'uburanga, Iradukunda Liliane (ibumoso) na Iradukunda Elsa bambaye ikamba rya nyampinga w'u Rwanda bitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi wa Avenue #250, Ndangiza Asad yari yambariye ibirori
Abitabiriye ibirori bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza