MTN Yolo Hackathon igitangazwa benshi bibajije niba ibitekerezo byabo bazakomeza kubyitirirwa cyangwa niba bizahita biba ibya MTN; hari n’ababajije niba hari umupaka ku bwoko bw’ibitekerezo bagomba gutanga n’ibindi.
Mu kiganiro MTN Rwanda yagiranye n’abakora mu rwego rw’abikorera bafite aho bahuriye n’ikoranabuhanga, yasubije ibibazo urubyiruko rwibaza ku bijyanye n’iri rushanwa.
‘MTN Yolo Hackathon’ ni irushanwa MTN yatangije rigamije gufasha urubyiruko guhanga udushya muri serivisi zifashisha ikoranabuhanga mu ihererekanya ry’amafaranga.
Ni irushanwa ryatangiye tariki 14 Mutarama ndetse kwiyandikisha biracyakomeje kugeza tariki 31 Mutarama 2021, aho abemerewe kuryitabira ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 35, batanga ibitekerezo bishya bizana ibisubizo ku bibazo biri mu muryango Nyarwanda hifashishijwe ikoranabuhanga.
Umuyobozi Ushinzwe Serivisi z’Abakiliya muri MTN Rwanda, Yvonne Mubiligi, yasobanuye ko batazatwara ibitekerezo by’urubyiruko ngo babigire ibyabo.
Yagize ati “Umutungo bwite w’umuntu uba ari uw’umuntu kandi umutungo uguma ari uwa nyirawo ntabwo ari uwa MTN.”
Yagarutse kandi ku bantu bagize impungenge ku bwoko bw’ibitekerezo bazatanga, ababwira ko “nta mupaka w’ibitekerezo iri rushanwa rizaba rifite, umuntu ashobora gutanga igitekerezo kijyanye n’ubuzima, ubukerarugendo, ubuhinzi, cyangwa n’ibindi. Icy’ingenzi ni uko kizana ibisubizo by’ibibazo biri mu muryango Nyarwanda kandi bishingiye ku ikoranabuhanga.”
Naho abibajije niba umuntu yemerewe kwitabira iri rushanwa ari hanze y’u Rwanda ariko uri Umunyarwanda, Mubiligi yasubije ko bishoboka cyane kuko hazanifashishwa ikoranabuhanga kugira ngo abantu babashe gutumanaho.
Yavuze kandi ko ibitekerezo bizatangwa bitagomba kuba byaratangiye gukora, ni ukuvuga ko umuntu wagize igitekerezo akaba yaramaze gutangira umushinga ujyanye na cyo atazaba yemerewe kucyandikisha mu irushanwa.
Mubiligi yagize ati “Tuzabigenzura cyane harebwe niba koko ibitekerezo byatanzwe bitarajya ku isoko ry’umurimo.”
Mu bazitabira iryo rushanwa, batanu ba mbere bazaba bafite ibitekerezo byiza bitanga ibisubizo kurusha ibindi, bazajya mu mwiherero bafashwe kubaka neza ibitekerezo byabo maze batatu muri bo bahembwe.
Uwa gatatu azahembwa amafaranga ibihumbi 800 Frw, uwa kabiri ahembwe miliyoni 1.2 Frw na ho uzegukana iryo rushanwa azahabwa miliyoni 2 Frw.
Muri icyo kiganiro kandi abagore n’abakobwa bashishikarijwe cyane kwitabira iri rushanwa.
Umuyobozi wa ‘Girls in ICT’, Nsengiyuma Gaelle, yagize ati “Turashishikariza abakobwa biga mu mashuri makuru na Kaminuza, kureba ibibazo biri muri sosiyete barimo bakabishakira ibisubizo bifashishije ubwenge bafite mu ikoranabuhanga.”
Ubu harabura iminsi 10 gusa kugira ngo kwiyandikisha mu irushanwa rya ‘MTN Yolo Hackathon’ birangire, urubyiruko rurashishikarizwa kwitinyuka rukiyandikisha ku rubuga https://www.mtn.co.rw/mtn-yolo-hackathon rugatanga ibitekerezo.
MTN Rwanda irasaba urubyiruko gutanga ibitekerezo byinshi, ntibapfushe ubusa aya mahirwe babonye ahubwo bakayabyaza umusaruro.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!