00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwandacell Plc yungutse miliyari 5.3 Frw mu gihembwe cya nyuma cya 2024

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 15 March 2025 saa 07:34
Yasuwe :

MTN Rwandacell Plc yagaragaje ko yabonye inyungu ingana na miliyari 5.3 Frw mu gihembwe cya nyuma cya 2024 nyuma kwishyura imisoro, inyongera ingana na 328.9% ku mafaranga ugereranyije n’igihe nk’iki mu 2023.

Ibi yabigararutseho mu kiganiro n’itangazamakuru, cyabaye ku wa 14 Werurwe 2025, ubwo yagaragazaga raporo y’igihembwe cya nyuma cy’umwaka 2024.

Imibare y’iki gihembwe cyasojwe ku wa 31 Ukuboza 2024, igaragaza ko iyi nyungu ahanini yatewe n’izamuka ry’abakiliya ndetse no kwaguka kwa serivisi za Mobile Money n’ibindi.

MTN Rwanda yerekanye ko yungutse abakiliya bashya bangana na 5.1%, bagera kuri miliyoni 7.6. Iri terambere ryatumye MTN Rwanda iguma ku isonga ku isoko ry’itumanaho.

Serivisi za Mobile Money zazamutseho ikigero kingana na 30.3%, igira uruhare runini mu izamuka ry’amafaranga yinjiye muri serivisi zose ya 4.6%, bingana na miliyari 257.7 Frw.

MTN Rwanda kandi yaguye imiyoboro yayo, igera ku bwisanzure bwa 99.7% ku batuye igihugu, na ho internet yihuta (broadband) igera kuri 87%, ubwinshi bw’abakoresha telefoni zigezweho bwazamutse 36.8%, bugera kuri miliyoni 2.7, bigaragaza intambwe ikomeye mu gufasha Abanyarwanda kugera kuri serivisi z’ikoranabuhanga.

Amafaranga yinjiye mu by’imikoreshereze ya interineti na yo yagize izamuka ryo hasi ringana na 0.2%, rishingiye ku kwiyongera kwa 35.7% mu gukoresha interineti ku mukiliya, bikaba byaratewe n’itangwa ry’ama paki ya interineti ahendutse kugira bageze ku baturage ibyo bifuza bihura n’ubushobozi bwabo.

Abakoresha Mobile Money Rwanda bageze kuri miliyoni 5.3, bituma amafaranga yinjiye yiyongera ku kigero cya 30.3% ugereranyije n’igihembwe nk’icyo cya 2023.

MoMo Pay na yo yagize ubwiyongere bugaragara, aho abacuruzi bayikoresha bageze ku bihumbi 520, na ho abayikoresha bagera kuri miliyoni 3.2.

Umuyobozi wa MoMo Rwanda, Chantal Kagame, yagize ati “MoMo yagize uruhare mu gufasha Abanyarwanda kwishyura serivisi zitandukanye, kwizigamira no kubona inguzanyo byoroshye.”

Nubwo MTN Rwanda yungutse mu gihembwe cya nyuma cya 2024, igihombo cy’umwaka wose cyageze kuri miliyari 5.5 Frw, bitewe n’uko mu mezi icyenda ya mbere ya 2024 yahombye agera kuri miliyari 10.9 Frw.

Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yavuze ko impamvu yo guhomba mu mwaka wa 2024 ahanini ari bitewe n’izamuka ry’ibiciro.

Yagize ati "Igabanuka ry’agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda ryatumye haza ibihombo kubera ko ibikoresho byinshi dukoresha bituruka mu mahanga. Ni ikibazo mu by’ukuri kitubangamira, ibyo byose bituma ishoramari twakoreshaga mu myaka ishize rigabanuka, kuko niba waratwaraga idorali rimwe ukazana ibyuma bibiri ubu uritwaza atatu."

MTN Rwanda ihamya ko izakomeza gukora ibishoboka byose ikaguma mu murongo wo kuba ikigo gitanga serivisi nziza kandi cyunguka mu buryo burambye nk’uko biri muri gahunda y’ibikorwa ya 2025 ndetse no guhanga udushya mu rwego rwo guteza imbere serivisi z’imari n’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga n'itumanaho muri MTN Rwanda, Sen Somdev, yatangaje ko muri uyu mwaka internet ya 5G izatangira gukoreshwa
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry'Ubucuruzi muri Mobile Money, yashimiye abakiliya ku bwo gukoresha Mobile Money
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yijeje abakiliya bayo gukomeza kubaha ibyo bakwiriye kandi bibanogeye
MTN Rwandacell Plc yagaragarije itangazamakuru ko yungutse miliyari 5.3 Frw mu gihembwe cya nyuma cya 2024
MTN Rwanda ihamya ko izakomeza gukora ibishoboka byose ikaguma mu murongo wo kuba ikigo gitanga serivisi nziza kandi cyunguka mu buryo burambye

Amafoto: Isaac Munyemana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .