Biteganyijwe ko imigabane izashyirwa ku isoko ari ifitwe n’Ikigo Crystal Telecom Limited (Crystal), ingana na 20% by’Ikigo MTN Rwanda. Indi isigaye izakomeza gutungwa n’Ikigo MTN Group, na cyo gifite imigabane muri MTN Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yavuze ko iki gikorwa gikoze amateka ahambaye muri MTN Rwanda.
Yagize “Nshimishijwe no gutangaza gahunda yacu yo kwandikisha imigabane ya MTN Rwanda ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda mu ntangiriro za 2021. Iki gikorwa gishimangira ubushake bwacu bwacu [bwo gukomeza guteza imbere] u Rwanda”.
Yongeyeho ati “Iki ni igikorwa cy’ingenzi mu mateka yacu, kandi ntitwari kukigeraho twenyine tudafite ubufasha bw’abafatanyabikorwa bacu, abo dukorana ndetse n’abakiliya bacu”.
MTN Rwanda kandi ivuga ko gushyira imigabane ku isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ari intambwe mu gushyigikira gahunda z’iterambere z’u Rwanda, kuko bizaha abanyarwanda amahirwe yo gushora mu kigo cyunguka.
Umuyobozi wa MTN Group, Ralph Mupita, yavuze ko uku kwandikishwa kwa MTN Rwanda kuzatuma irushaho kuganwa n’abanyarwanda benshi.
Yagize ati “Iyi ni intambwe ya mbere y’ingenzi izatuma abantu benshi bo mu Rwanda bagana kompani (MTN Rwanda) bityo yubake isoko rikomeye mu Rwanda”.
MTN Rwanda yageze ku isoko ry’u Rwanda mu mwaka 1998, kuri ubu ikaba ikoreshwa n’abantu bangana na miliyoni 6,5 mu gihugu, barimo miliyoni 3,2 bakoresha serivise za Mobile Money ndetse n’abandi miliyoni 1,6 bakoresheje serivise ya internet mu kwezi kwa Ugushyingo.
Iki kigo nikiramuka kimaze kwiyandikisha, kizaba ikigo cya 11 kigeze ku isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE) igiheruka cyari Cimerwa yanditswe muri Kanama uyu mwaka. Icyo gihe, Umuyobozi Mukuru wa RSE, Pierre Celestin Rwabukumba, yari yavuze ko hari ibindi bigo bikomeye biri mu myiteguro yo kwiyandikisha ku Isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!