MTN Rwanda yatanze miliyoni 100 Frw mu kigega cyo kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe na COVID-19

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 11 Kamena 2020 saa 02:02
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Itumanaho MTN Rwanda yashyikirije Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi inkunga ya miliyoni 100 Frw, zo kunganira ikigega cya leta cyo gufasha abikorera kuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19.

Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 30 Mata uyu mwaka yemeje ishyirwaho ry’Ikigega kigamije gufasha inzego zitandukanye z’abikorera, zagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 kuzahura ubukungu bwazo.

Iki kigega cyamaze gushyirwaho, ku ikubitiro cyashyizwemo miliyari 100 Frw ariko intumbero ni uko cyagera kuri miliyari 200 Frw.

Kuri uyu wa 11 Kamena 2020 Sosiyete y’Itumanaho MTN Rwanda yatanzemo miliyoni 100 Frw, nk’inkunga yo kuzamura imari giteganya kugeraho.

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi yavuze ko nyuma yo kumva ishyirwaho ry’ikigega cyo kuzahura ubukungu, batekereje gushyiramo iyo nkunga yo kunganira ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse, nka bamwe mu bagize abakiliya ba MTN Rwanda ariko bahuye n’ingaruka za Covid-19.

Ati “Kuva Covid-19 igaragaye mu Rwanda twashyizeho ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo gufasha abaturarwanda, byerekeye uburezi, ubuzima n’ibindi bya ngombwa. Uyu munsi twatanze miliyoni 100 Frw mu kigega cyo kuzahura ubukungu dutekereza ko azafasha abikorera bato n’abaciriritse.”

Minisitiri wa Minecofin Dr. Uzziel Ndagijimana yashimiye MTN Rwanda ku ruhare rwayo mu ngamba zo kurwanya Covid-19 zirimo koroshya uburyo bw’itumanaho no guhererekanya amafaranga, abashimira kuba babaye aba mbere mu bikorera bashyizemo inkunga yabo.

Ati “Mwanakuyeho ikiguzi cyo guhererekanya amafaranga byatumye abayahererekanya amafaranga kuri Mobile Money biyongera. None mu gihe dutangije ikigega cyo kuzahura ubukungu mu minsi mikeya ishize, mubaye aba mbere bo gufata iki cyemezo mushyigikira iki kigega. Mu izina rya Guverinoma tubashimiye kuri iki cyemezo kandi ni inyongera kuri byinshi mwakoze ku bukungu bw’igihugu cyacu.”

Minisitiri Dr. Ndagijimana yavuze ko n’abandi babishaka bashyigikira icyo kigega. Ati “Ni igikorwa cyiza ndetse turakangurira n’abandi bikorera, n’abandi bafite ubushake bwo kuba bashyigikira icyo gikorwa cyiza cyo kuzahura ubukungu bw’igihugu cyacu.”

Icyo kigega kizamara imyaka ibiri hafashwa by’umwihariko ibigo byahungabanye ku buryo nibura ibyo byinjizaga byagabanutse bikagera kuri 50% by’agaciro k’ibyacurujwe ugereranyije n’umwaka ushize.

Mu mafaranga ari muri iki kigega, miliyari 15 Frw nizo zagenwe nk’igishoro ku bigo bito n’ibiciriritse mu gihe miliyari eshatu yo yagenwe nk’ingwate yo kwishingira ibyo bigo.

Amabanki 16 n’ibigo by’imari niyo azajya atanga inguzanyo ku bashaka amafaranga muri iki kigega, ku nyungu izaba iri hagati ya 5% kugera ku 8% ku mwaka, naho kwishyura bikaba biri hagati y’imyaka ibiri kugera kuri 15 ku mahoteli.

Minisitiri Ndagijimana yashimye MTN Rwanda ku nkunga yatanze
Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Ng'ambi yavuze ko bifuza gufasha ibigo bito n'ibiciriritse kuzahura ibikorwa
MTN Rwanda yabaye ikigo cya mbere gishyize amafaranga muri icyo kigega
MTN Rwanda yashyikirije leta miliyoni 100 Frw zo kongera mu kigega cyo kuzahura ubukungu

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .