MTN Rwanda yatangije ubukangurambaga yise ‘W.I.S.E’ bushishikariza abantu kwambara agapfukamunwa neza

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 10 Kanama 2020 saa 06:38
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yatangije ubukangurambaga bwiswe W.I.S.E bugamije gukangurira abantu kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru ahantu hose mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

W.I.S.E bisobanuye ‘Wear It Safely Everywhere (you go)’ bivuze ‘Ambara Agapfukamunwa neza ahantu hose’ yashyiriweho kwibutsa Abanyarwanda agaciro n’inyungu ziri mu kwambara agapfukamunwa mu buryo buboneye.

Ubu bukangurambaga bwatangirijwe ku Cyicaro cya MTN Rwanda i Nyarutarama kuri uyu wa Mbere, tariki ya 10 Kanama 2020.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari muri MTN Rwanda, Nkurunziza Mark, yatangaje ko iyi sosiyete y’itumanaho yinjiye mu bukangurambaga ishaka gutanga umusanzu wayo mu guhangana na COVID-19.

Yagize ati “MTN Rwanda irashaka kwinjira mu mikoranire n’abafatanyabikorwa b’imena mu rugamba rwo gukangurira abaturage kwirinda COVID-19 by’umwihariko hibandwa ku kwambara neza agapfukamunwa. Buri wese abigize ibye, iki cyorezo twakirangiza.’’

“MTN iracyakomeje umuhate wayo wo kwita ku buvuzi n’umutekano wa sosiyete yacu nk’inkingi y’ingenzi muri ibi bihe. Tuzatanga udupfukamunwa ibihumbi 10 mu bufasha bwo kurwanya iyi virus.’’

Nkurunziza yavuze ko bitewe n’uburyo COVID-19 ikwirakwira, icyemezo cyo kongera gufungura ibikorwa by’ishoramari byose kizashingira ku mahitamo ajyanye n’uburyo abantu birinda.

Ati “Kwitwararika ku kwambara agapfukamunwa nibwo buryo bworoshye bwo kwirinda ubwawe n’abandi no kugabanya ikwirakwira rya COVID-19.’’

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yatangaje ko kwirinda COVID-19 bikubiye mu ngingo eshatu zirimo kwambara agapfukamunwa neza, gukaraba intoki n’amazi n’isabune no guhana intera hagati y’abantu.

Yagize ati “Uru rugamba turiho rwo kurwanya COVID-19 ni urwa buri Munyarwanda wese utuye mu Rwanda. N’umushyitsi nawe afite uruhare agomba kubigiramo. Kumva ko mwateguye iki gikorwa, umuntu aba aguteye ingabo mu bitugu.’’

Yashimye MTN Rwanda isanzwe itera inkunga ibikorwa bigamije guhangana na COVID-19.

Ati “Turabashimira kuri iki gikorwa kandi turi kumwe. Izina mwahisemo ni ryiza. Ubutumwa bukubiyemo nabwo buroroshye. Kwambara agapfukamunwa ni wo muti, nicyo kinini cyo kwirinda COVID-19.’’

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko mu nshingano zabo harimo gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza yashyizweho no gukomeza kwigisha abaturage.

Yagize ati “Kubona izindi nzego zinjiye mu bukangurambaga bwo kurwanya COVID-19 aba ari inkunga ikomeye.’’

Ubukangurambaga bwa W.I.S.E buzamara amezi abiri, buzakorwa hifashishijwe internet n’imbuga nkoranyambaga hifashishijwe hashtag ya #BeWise ndetse n’itangazamakuru mu gutambutsa ubutumwa bwo gukangurira abantu kwambara neza agapfukamunwa.

MTN Rwanda isanzwe itanga umusanzu wayo mu gufasha Abanyarwanda guhangana na COVID-19; iheruka gushyikiriza Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi inkunga ya miliyoni 100 Frw azashyirwa mu kigega gishinzwe kuzahura ubukungu, azafasha by’umwihariko ibigo bito n’ibiciriritse.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari muri MTN Rwanda, Nkurunziza Mark, yavuze ko gutsinda urugamba rwo guhangana na COVID-19 bizatanga umusaruro buri wese abigizemo uruhare
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yatangaje ko kwirinda COVID-19 bijyana no kwambara agapfukamunwa neza, gukaraba intoki n’amazi n’isabune no guhana intera hagati y’abantu
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yashimye MTN Rwanda yinjiye mu bukangurambaga bwo guhangana na COVID-19
Uhereye ibumoso: Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin; Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari muri MTN Rwanda, Nkurunziza Mark n'Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, nyuma yo gutangiza ubukangurambaga bushya bwiswe W.I.S.E bugamije gushishikariza abantu kwambara neza agapfukamunwa
MTN Rwanda yatangije ubukangurambaga yise ‘W.I.S.E’ bushishikariza abantu kwambara agapfukamunwa neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .