00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwanda yatangije GWAMON izafasha abayikoresha guhendukirwa mu guhamagara no gukoresha internet

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 5 February 2025 saa 07:31
Yasuwe :

Sosiyete y’Itumanaho mu Rwanda ya MTN Rwanda yatangije gahunda yiswe GWAMON izanye impinduka mu bijyanye no guhamagarana ndetse na Internet ku bakoresha uwo muyoboro.

GWAMON ni gahunda izafasha abantu mu byiciro bitandukanye baba bari mu miryango yabo, mu kazi, mu gutangaza ibintu bitandukanye kandi ku giciro cyoroheye buri wese.

MTN Rwanda yashishikarije abakoresha umuyoboro wayo ko kubona ku byiza by’ubwo buryo bwatangijwe bisaba kugura Pack buri wa Mbere wa buri cyumweru bakaryoherwa kugeza ku Cyumweru saa sita z’ijoro ari naho izajya irangira.

Urebye ibiciro byashyizweho bishobora korohereza buri wese aho ku mafaranga 500 Frw umukiliya wa MTN Rwanda azajya ahabwa iminota 700 yo guhamagara na SMS 30, ku mafaranga 1000 Frw umuntu azajya ahabwa 7GB za internet na SMS 30 mu gihe uwishyuye 1500 Frw azajya ahabwa iminota 800 yo guhamagara, 8GB za internet na SMS 30.

Ni ubwasisi bwatanzwe ku bakiriya b’iyi sosiyete y’itumanaho nubwo biteganyijwe ko uwaguze pack muri iyo gahunda izajya irangira ku Cyumweru saa sita z’ijoro hatitawe ku munsi yayiguzeho.

Birumvikana ko uwayiguze ku wa Mbere w’icyumweru aba afite amahirwe yo kuyikoresha icyumweru cyose mu gihe abayiguze ku yindi minsi bayikoresha igihe gito bitewe n’umunsi bayiguriyeho.

Ukeneye kuyigura akanda *345# akabona ahanditse ijambo GWAMON.

Hari ubwo usanga Sosiyete z’itumanaho zishyiraho ubwasisi nk’ubu ariko bukagenerwa icyiciro cy’abantu runaka ariko kuri ubu GWAMON igenewe abantu bose bakenera izo serivisi zaba guhamagara, gukoresha internet no kwandika ubutumwa bugufi.

Umuyobozi ushinzwe Abakiliya na gahunda z’Ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Somdev Sen, yavuze ko hari gukorwa impinduka zigamije korohereza abakiliya kugera kuri serivisi zayo no kuzikoresha.

Ati “Turi kuvugurura uburyo bwo kugera kuri serivisi kandi buboneye hagamijwe kwirinda ko hari n’umwe twasiga inyuma muri iki gihe cy’ikoranabuhanga."

Yakomeje ati “GWAMON yashyizweho dutekereza cyane ku bakiliya, duhereye ku rubyiruko rukoresha cyane imbuga nkoranyambaga zitandukanye, ku bashoramari bahamagara inshuro nyinshi buri munsi, ku babyeyi bakuru bari mu zindi ntara bakenera kuganira n’imiryango yabo. Turi kubakira ubushobozi Abanyarwanda bwo gukora byinshi, guhora bafite internet, bakagera kuri byinshi kandi badahangayikishijwe n’ibiciro biri hejuru.”

MTN Rwanda yashimangiye ko nk’umuyoboro wa mbere mu guhanga udushya kandi duhendukira buri wese, yifuza gufasha buri munyarwanda wese kuryoherwa n’iyi gahunda nziza yatangijwe ya GWAMON.

Raporo y’Ikigo cy’Itumanaho cya MTN Rwanda igaragaza ko mu mezi icyenda ya mbere ya 2024, abafatabuguzi ba MTN Rwandacell biyongereyeho 5,3% ugereranyije n’igihe nk’iki mu 2023 bagera kuri miliyoni 7.6.

MTN Rwanda ihamya ko izakomeza gukora ku ibishoboka byose ikaguma mu murongo wo kuba ikigo gitanga serivisi nziza kandi cyunguka mu buryo burambye nk’uko biri muri gahunda y’ibikorwa ya 2025.

MTN Rwanda ifite abafatanyabikorwa barenga miliyoni 7,6
Abakoresha MTN Rwanda bashyiriweho uburyo buzabafasha kwandikirana ubutumwa bugufi
Abakunda guhamagara na bo batekerejweho
Abakoresha internet bagiye kuryoherwa n'igabanyuka ry'ibiciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .