Macye Macye ni gahunda yatangijwe na Sosiyete y’itumanaho ya MTN ifatanyije na Banki ya Kigali, igamije gufasha abakiliya b’ibyo bigo kubona telefoni zigezweho ndetse bikanazabafasha kubona serivisi zinoze mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Inyungu zirimo ni uko ubona telefoni bidasabye ko wishyura ikiguzi cyose ahubwo umuntu agenda yishyura amafaranga make.
Mu minsi ishize hari abaturage batatse ko MTN Rwanda yabajyaniye amafaranga ku makonti yabo ya Mobile Money, babwirwa ko bari muri gahunda ya Macye Macye kandi atari byo.
Kuri uyu wa 28 Kanama 2024, mu itangazo ryayo yashyize ahagaragara, MTN Rwanda, yemeye ko ibyo byabayeho koko ariko ko hakozwe ubugenzuzi kandi ba nyira yo bahise bayasubizwa.
Rigira riti “Tumaze gukora ubugenzuzi kuri iki kibazo twasanze hari bamwe bishyujwe kandi batarafashe telefoni zabo muri serivisi ya Macye Macye bityo dutangira igikorwa cyo kubasubiza amafaranga yabo kuri MoMo, cyarangiye tariki ya 27 Kanama 2024.
MTN Rwanda yasabye imbabazi ku bahuye n’izo mbogamizi ndetse inagaragaza ko yiteguye gufasha uwo ari we wese waba ushaka guhabwa ibisobanuro birushijeho.
Ryakomeje rigira riti “Tubiseguyeho ku mbogamizi byateje kandi tubashimiye kwihangana mwagize.”
Ubwo hatangizwaga iyi gahunda Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze ko ije kunganira gahunda ya Connect Rwanda yo kwegereza abaturage telefoni zigezweho no kongera umubare w’abazihawe.
Muri Nzeri 2023 hatangajwe ko mu mezi icyenda yari ashize gusa itangijwe, yari imaze gutangwamo telefoni zigera ku bihumbi 120 zifite agaciro ka miliyari 16 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!