00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwanda yashyizeho ishimwe rya internet ku bazagura telefoni za Tecno Spark 30

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 26 October 2024 saa 10:44
Yasuwe :

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yatangaje ko umukiliya uzagura telefoni ya Tecno Spark 30, azajya ahabwa internet ya 4G ingana na 15GB mu gihe cy’amezi atatu, aho buri kwezi azajya ahabwa 5GB.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2024, ubwo hamurikwagwa telefoni za Spark 30.

Izi telefoni nshya ziboneka kugeza ku zifite ububiko rwa 256GB, zikanakoresha processor ya ‘MediaTek Helio G100’ ifasha nyiri telefoni koroherwa no gukoresha imbuga nkoranyambaga n’imikino imwe n’imwe nta nkomyi.

Zubatse mu buryo zishobora gukoresha WIFI mu ntera ndende, zikanagira ikoranabuhanga rya 4,5G ryisumbuye kurya 4G ariko ntirigere kuri 5G.

Izi telefoni zikoranye ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano ‘TECNO AI’, zikagira uburyo nk’ubuzwi nka ‘AIGC portrait’ bufasha mu kuvugurura amafoto yafashwe cyangwa akenewe, ‘AI Eraser’ ishobora gufasha mu gukuraho igice udashaka mu ifoto, ‘AI Artboard’ ishobora gufasha mu gushushanya n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe ibya telefone zigezweho muri MTN Rwanda, Edwin Vita, yavuze ko bafashe icyemezo cyo gukorana na Tecno kubera uburambe bafite mu gukora telefoni nziza zijyanye n’igihe, bityo bagakorana mu kugeza ku Banyarwanda ibyiza “kuko ari byo bakwiye.”

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda kandi ku bufatanye na Tecno banamuritse amasaha n’ibikoresho byifashishwa mu kumva umuziki.

Iyi ni imwe muri telefoni za Tecno yamuritswe
Hamuritswe telefoni za Tecno Spark 30 ku isoko ry'u Rwanda
Umuyobozi ushinzwe ibya telefone zigezweho muri MTN Rwanda, Edwin Vita, yavuze ko bafashe icyemezo cyo gukorana na Tecno kubera uburambe ifite mu gukora telefoni nziza zijyanye n’igihe
Bamwe mu banyamakuru y'imydagaduro mu Rwanda bari baje kwifatanya na Tecno mu kumurika telefoni nshya ya Spark 30
Juno Kizigenza afata ifoto n'abakozi ba Tecno Mobile Rwanda
Juno Kizigenza agiye gukorana na Tecno mu mezi atatu mu kumenyekanisha Spark 30
Tecno Mobile Rwanda na MTN Rwanda bimaze igihe bigirana ubufatanye mu kumurika telefoni nshya ku isoko ryo mu gihugu

Amafoto: Habyarimana Raoul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .