MTN Rwanda yashishikarije abubaka porogaramu z’ikoranabuhanga kubyaza umusaruro MoMo API

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Ugushyingo 2020 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Ikigo gikomeye mu bijyanye n’Ikoranabuhanga, MTN Rwanda, cyegereje umuyoboro wacyo abakora porogaramu z’ikoranabuhanga, bakeneye guhanga uburyo bwafasha abantu benshi kugerwaho na serivisi z’imari, bifashishije uburyo bwo guhererekanya amafaranga kuri telefoni.

MTN iheruka kwemerera ibigo kubyaza umusaruro umuyoboro wayo mu guhererekanya amafaranga kri telefoni, Mobile Money API (Application Programming Interface), bakubaka ubundi buryo byarushaho korohereza abantu guhererekanya amafaranga, atanyuze mu ntoki.

Mu buryo bw’ikoranabuhanga, API ifatwa nk’ihuzanzira ry’ibanze rituma porogaramu ebyiri zikorana.

Nk’urugero iyo agiye gukoresha WhatsApp, Instagram cyangwa izindi mbuga nkoranyambaga muri telefoni, zifashisha API za camera ya telefoni, ku buryo ziyikoresha, bidasabye ko buri porogaramu igenerwa iyayo.

Muri ubu buryo, abantu bazaba bashobora guhanga porogaramu zabo zikoreshwa mu kwishyurana, zifashishe MoMo API mu gutuma amafaranga ashobora kugenda cyangwa akakirwa.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Cliff Muligande, yavuze ko ubu buryo buzafasha abakora porogaramu z’ikoranabuhanga kubaka serivisi zitandukanye, zishobora gufasha nko mu kugurisha ibicuruzwa ku isoko ryo mu gihugu na mpuzamahanga, zubakiye kuri mobile money.

Ni uburyo buhanzwe amaso cyane muri iki gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, aho abantu bakangurirwa guhererekanya amafaranga bakoresheje uburyo bunyuranye bw’ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubucuruzi muri MTN Rwanda, Chantal Kagame, yavuze ko ari gahunda bafashe hagamijwe guha umwanya urubyiruko mu guhanga imirimo, no guhanga ibisubizo bikenewe hifashishijwe mobile money.

Ati “Ubu ni uburyo bwo kwegereza abahanga mu kubaka porogaramu z’ikoranabuhanga, uburyo bwo guhanga ibisubizo bishya, bishobora gufasha abantu kwinjira mu buryo bwo guhererekanya amafaranga mu ikoranabuhanga aho kuyahererekanya mu ntoki.”

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ikoranabuhanga muri serivisi z’imari muri MTN Group, Cedric N’guessan, yijeje ko bazakomeza gukora ibishoboka, hagamijwe ko serivisi zinyuzwa kuri mobile money zirushaho kunogera abazifashisha.

Biteganywa ko abantu bazajya bakenera kwifashisha ubu buryo, batazajya bagana MTN Rwanda aho ikorera nk’uko byari biteye mbere, ahubwo bazajya banyura mu rubuga rwayo, ubundi bagafunguzamo konti, ari naho banyura bakora ibindi byose.

Muligande yavuze ko hari byinshi bateganya gufashamo abahanga mu kubaka porogaramu, ku buryo ibi ari intangiriro n’ibindi biri mu nzira.

Igihe porogaramu z’ikoranabuhanga zizaba zimaze gutsinda isuzuma, MTN izagirana amasezerano n’abazikoze ku kiguzi cyo kuzikoresha, bakayashyiraho umukono hanyuma bagahabwa ikaze ku rubuga.

Mu rwego rwo gukomeza gukoresha ikoranabuhanga no kugeza serivisi z’imari kuri bose, MTN iheruka guhamagarira abikorera mu bijyanye n’ikoranabuhanga, bafite hagati y’imyaka 15 – 35 kwitabira irushanwa rya MTN Yolo Hackathon rizatangira ku mugaragaro ku wa 15 Mutarama 2021, rikazahemba kugeza kuri 2,000,000 Frw.

Kugeza mu Ukwakira 2020, abakoresha umuyoboro wa MTN Rwanda bageraga kuri miliyoni 6.5, barimo abagera hafi kuri miliyoni hafi 3.2 bakoresha MTN Mobile Money bazungukira muri bisubizo bishya by’ikoranabuhanga bishobora guhangwa.

MTN Rwanda yashishikarije abubaka porogaramu z’ikoranabuhanga kubyaza umusaruro MoMo API

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .