00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwanda yasabye abafite telefoni zakira 4G+ bagikoresha simukadi za 3G kuzihinduza

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 16 April 2025 saa 08:42
Yasuwe :

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda, yasabye abakiliya bayo bafite telefoni zakira 4G+ ariko bagifite simukadi za 3G kuzihinduza bakajya kuri uwo muyoboro wa 4G+.

Itangazo rigenewe abakiliya bayo, MTN Rwanda yatanze kuri uyu wa 15 Mata 2025, ryasabye abafite izi telefoni kuzihinduza bakoresheje uburyo bwa ’sim swap’.

Rikomeza riti “Turasaba abakiliya bacu bose bafite telefoni zakira 4G+ ariko bafite Simukadi za 3G gukoresha Sim Swapu bakajya kuri 4G+. “

MTN Rwanda yagaragaje ko umuntu ashobora kureba niba simukadi cyangwa telefoni ye ikoresha 3G cyangwa 4G+ akanze *456*1#.

Mu gihe umuntu afite telefoni yakira 4G+, MTN Rwanda yamusabye kugana ibiro byayo cyangwa amashami yayo agahinduza simukadi ku buntu kandi agahabwa n’inyongera ya internet ingana na Gigabyte 30.

Yagaragaje ko umuyoboro wa 4G+ ufasha kubona internet yihuta cyane ndetse no guhamagara bidacika bityo ko ari yo mpamvu abakiliya bayo bashishikarizwa kuyikoresha.

Imibare yatangajwe na MTN Rwanda muri Werurwe 2025, igaragaza ko abakoresha 4G biyongereyeho 17,8% mu gihe abakoresha internet ya 3G bo biyongereyeho ku kigero cya 143%, ibishimangira ko ari umuyoboro ukomeje kuganwa n’abatari bake.

Binyuze mu bukangurambaga bwa Connect Rwanda, MTN Rwanda yabashije gutanga telefoni zirenga ibihumbi 100 za Ikosora kandi zakira 4G, byerekana ko kuri ubu telefoni zishobora gukoresha uwo muyoboro zimaze kuba nyinshi hirya no hino mu Gihugu.

RURA igaragaza ko imibare y’abakoresha internet ya 4G mu Rwanda ikomeje kuzamuka, kuri ubu bageze kuri 4.538.079 muri 2025.

Ubwo bwiyongere bwatewe n’uko ikigo kiranguza Internet ya 4G mu Rwanda, Korea Telecom Rwanda Networks (KTRN) gisigaye gisangira isoko n’ibindi bigo by’itumanaho birimo MTN Rwanda.

MTN Rwanda yasabye abafite telefoni zakira 4G bagikoresha simukadi za 3G kuzihinduza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .