Mu itangazo iki kigo cyashyize hanze cyavuze ko izi mpinduka zakozwe mu rwego rwo kurushaho gushimangira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda cyihaye kugeza mu 2025.
Mitwa Ng’ambi wari umaze igihe ari Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda yahawe kuyobora MTN Cameroun asimbuye Stephen Blewett utakiri umukozi w’iki kigo.
Mapula Bodibe wahawe kuyobora MTN Rwanda yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe abakiliya muri MTN ya Afurika y’Epfo ari na cyo gihugu avukamo. Uyu mugore amaze imyaka 15 akora muri MTN Group ndetse yamaze n’igihe kinini akora muri MTN Uganda.
Afite ubunararibonye mu bijyanye n’ubucuruzi, imenyekanishabikorwa, kwita ku bakiliya itumanaho n’ibindi.
Mbere yo kujya muri uwo mwanya yakoraga muri MTN Uganda nk’Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa. Aho n’ubundi yageze avuye muri MTN yo muri Afurika y’Epfo yari amaze imyaka icyenda akorera.
Mapula Bodibe yakoze no mu bindi bigo bikomeye nka Unilever y’Abongereza.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Ubucuruzi yakuye muri University of South Africa hagati ya 1996 na 1999. Afite kandi Masters mu bijyanye n’ubucuruzi na none yakuye muri iyi kaminuza hagati ya 2009 na 2011.
Mu zindi mpinduka iki kigo cyakoze, Sylvia Mulinge wari umukozi wa Safaricom yagizwe Umuyobozi Mukuru wa MTN Uganda, Wim Vanhelleputte yasimbuye muri uyu mwanya yagizwe Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri MTN Group.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Group, Ralph Mupita yavuze ko izi mpinduka zakozwe mu rwego rwo gukomeza gushimangira intego z’iki kigo, yemeza ko abayobozi bose bashyizwe mu myanya bashoboye.
Ati “Gushyiraho aba bayobozi bashya, bose bafite inararibonye ihambaye mu myanya bashyizwemo, bitanga icyizere kuri gahunda yacu yo kugera ku ntego twihaye za 2025.”
Mitwa Ng’ambi yagizwe Umuyobozi wa MTN Rwanda mu Ukwakira mu 2019. Mu myaka irenga ine yari ishize ayobora iki kigo yagize uruhare rukomeye muri gahunda zacyo z’iterambere zitandukanye.
Mitwa Ng’ambi asize MTN Rwanda yinjiye ku isoko ry’imari n’imigabane, inabyaye Ikigo cy’Imari cya MTN MoMo.
Uyu mugore kandi azibukirwa ku ruhare yagize mu gutangiza gahunda ya Connect Rwanda, igamije guha Abanyarwanda batishoboye Smartphone kugira ngo babashe kugera kuri serivisi z’ikoranabuhanga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!