Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa 6 Ukuboza kikazasozwa ku wa 31 Ukuboza 2024. Ni kimwe mu bikorwa bizafasha abakiliya ba MTN Rwanda na TECNO kuryoherwa n’iminsi mikuru isoza umwaka.
Abanyamahirwe bazatsindira ibihembo ni abagura telefone zigezweho za TECNO zirimo ubwoko bwa POP, Spark 30, CAMON 30 cyangwa izo mu bwoko bwa Phantom ku biro bya MTN aho byaba biri hose, ku iduka ryayo cyangwa mu iduka rya TECNO ryemewe. Uguze telefone nshya asabwa gushyiramo SIM Card ya MTN 4G.
Abinjiye mu irushanwa bashobora gutsindira moto nshya zo mu bwoko bwa scooter, telefone za TECNO Spark 30, amakarita yo guhaha y’ibihumbi 200 Frw na internet ya MTN ingana na gigabytes 30.
Biteganyijwe ko buri cyumweru hazajya habaho tombora, abatsinze bakajya gufatira ibihembo ku maduka baguriyeho telefone.
Umuyobozi ushinzwe Abakiliya na gahunda z’Ikoranabuhanga, Somdev Sen, yagaragaje ko iyi gahunda igamije gufasha abakiliya babo koroherwa n’itumanaho no kuryoherwa n’iminsi mikuru isoza umwaka.
Ati “Tunejejwe no gufatanya na TECNO mu guha impano abakiliya bacu muri ibi ibihe by’iminsi mikuru. Ni gute wafasha inshuti n’imiryango gukomeza gusabana birenze kubaha amahitamo y’itumanaho ahendutse? Gutanga inyongera zitandukanye hamwe n’impano, twifuza ko abakiliya bacu bahorana internet kandi bakaryoherwa n’ibyishimo by’iminsi mikuru babifashijwemo n’udushya twa MTN.”
Uretse ibi kandi MTN Rwanda ifatanyije na sosiyete ya TRANSSION holdings ari na yo yabyaye TECNO, INFINIX na ITEL batangije gahunda yo guha inyongera abakiliya bagura telefone za TECNO, INFINIX, na ITEL.
Bazajya bahabwa gigabytes 15 buri kwezi mu gihe cy’amezi atatu, iminota 300 yo guhamagara, inyongera ya 20% mu gihe umuntu aguze amafaranga yo guhamagara kugira ngo barusheho gusabana. Iyi gahunda kandi igamije guha agaciro buri gikorwa cyo kugura smartphone no kubafasha kuryoherwa n’Isi y’ikoranabuhanga.
![](local/cache-vignettes/L1000xH666/p1461578-d558b.jpg?1733509735)
![](local/cache-vignettes/L1000xH666/p1461640-9efd2.jpg?1733509735)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!