Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Mutarama 2023, nibwo MTN Rwanda yongeye gutangiza iyi poromosiyo mu gikorwa cyo kwizihiza imyaka 25 iyi sosiyete y’itumanaho imaze ikorera mu Rwanda.
Iyi poromosiyo yatangijwe abakozi ba MTN basabana n’abafatanyabuguzi babo aho babazaga ibibazo bitandukanye ubisubije agahabwa ibihembo.
Ubuyobozi bwa MTN Rwanda bwatangaje ko Izihirwe na MTN ari gikorwa ngarukamwaka ndetse ibaye ku nshuro ya kane.
Bwavuze ko bwayiteguye mu rwego rwo gushimira abakiliya bakoresha umurongo wa MTN Rwanda mu kubereka ko bari kumwe kandi babazirikana.
Kwinjira muri iyi poromosiyo nta kiguzi bisaba. Uwifuza kuyijyamo asabwa gukanda *456*25# maze agakurikiza amabwiriza.
Izihirwe na MTN Rwanda izamara amezi 10 aho izahemberwamo abanyamahirwe bagera kuri 700. Ihembo birimo amafaranga n’amayinite yo guhamagara na interineti ndetse biteganyijwe ko hari n’ibindi bihembo bitatu nyamukuru bikomeye bizatangwa igiye kurangira, byose hamwe bikazaba bifite agaciro ka miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri MTN Rwanda, Desire Ruhinguka, yagize ati “ Uyu mwaka urakomeye kuri MTN Rwanda kuko tumaze imyaka 25 dutangiye gukorera mu Rwanda ibikorwa nyabyo byo kwizihiza iyo sabukuru bizakomeza biza mu minsi iri imbere ariko uyu munsi icyo twatangiranye ni igikorwa cyo kwizihirwa hamwe n’abafatabuguzi bacu bakoresha imirongo ya MTN.”
Yakomeje avuga ko mu byumweru 10 iyi poromosiyo izamara MTN Rwanda bazatanga impano zitandukanye zirimo amafaranga aho ku munsi bazajya batanga ibihumbi 500 Frw.
Umuturage witwa Maniraho Jean Paul, yabwiye IGIHE ko bishimiye ko MTN Rwanda yabashyiriyeho iyi poromosiyo kuko hari abo ikura mu cyiciro bari barimo ikabashyira mu kindi.
Ati “ Wabura kubyishimira ute koko none se nk’ubu ko ndi mu cyiciro cya gatatu ntomboye miliyoni eshanu koko naguma mu cyiciro ndimo cyangwa ubuzima bwanjye bwahinduka?”
Mu myaka 25 MTN imaze ikorera mu Rwanda imaze kugira abafatabuguzi bagera kuri 6,8.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!