Iyi karita yashyizwe ku mugaragaro ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Werurwe 2025 kuri Canal Olympia ubwo hasozwaga Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2025.
Umuyobozi wa MTN MoMo Rwanda Ltd, Kagame Chantal, yavuze ko ubu buryo buje gufasha abakuriya kugendana n’igihe ndetse no kuborohereza guhahira mu maduka atandukanye ku Isi.
Yagize ati “Twishimiye cyane gutangiza ubu buryo dufatanyije na Mastercard na I&M Bank. Mu gihe isoko mpuzamahanga rikomeje kwaguka, turizeza abakiriya bacu ko tuzahora imbere. Twizera ko bakwiye ibigezweho kandi ubu bufatanye buzafasha guhahira ku masoko mpuzamahanga bifuza.”
Yakomeje agira ati “Iyi karita y’ikoranabuhanga ni imwe muri byinshi dufitiye abakiriya bacu kandi twizeye ko gukorana na Mastercard na I&M Bank bizadufasha gukoresha ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru.”
Gukoresha cyangwa kubona iyi karita ukanda *182*2*6#, ugashyiramo umubare w’ibanga wa MoMo yawe, ugahitamo ahanditse ‘Virtual Card by MoMo’, ukayifungura ugakurikiza amabwiriza.
MoMo Rwanda Ltd ni ikigo gitanga serivise z’imari mu buryo bw’ikoranabuhanga gishamikiye kuri MTN Rwanda. Cyatangiye gukora ukwacyo mu 2021 kikaba gifite abafatabuguzi barenga miliyoni eshanu mu gihugu hose.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!