BivaMoMotima ni poromosiyo ifasha abakiriya ba MTN gutsindira ibihembo bitandukanye kubera gukoresha neza Momo Pay cyangwa ibizwi nko kwishyura kuri code.
Igabanyije mu byiciro bitatu birimo icy’abacuruzi bishyurwa cyane kuri code ndetse nabo bakayikoresha bishyura mu gihe bagiye kurangura.
By’umwihariko mu gihe bishyura bagiye kurangura cyangwa kugura ibindi, bakoresha * 184*5#.
Hari kandi n’abakiriya basanzwe basabwa gutunga application ya MoMo bakayikoresha cyane bishyura ndetse banohereza amafaranga.
Mu cyiciro cya mbere cyabishyurwa cyane kuri code bazahembwa imodoka ya Mitsubishi Pick Up nshya izatwanga nyuma ya poromosiyo.
Ni mu gihe mu bihembo by’amafaranga bitangwa buri cyumweru birimo ibihumbi 100 Frw, ibihumbi 200 Frw, ibihumbi 500 Frw ndetse na miliyoni 1 Frw.
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri MTN MoMo Rwanda Ltd, Karangwa Fred, yavuze ko banatekereje ku bakiriya babo, aho basabwa gutunga ‘application’ ya MoMo muri telefoni.
Ati “Abakiriya bacu tubana buri munsi bo turabasaba gutunga application ya MoMo muri telefoni yaba Android cyangwa iPhone. Babitseho amafaranga cyangwa bayikoreshe bishyura binjire mu banyamahirwe bashobora gutsindira ibihumbi 50 Frw, ibihumbi 100 Frw, ibihumbi 200 Frw ndetse n’ibihumbi 500 Frw.”
Si ibyo gusa kuko MoMo ifasha n’abitabiriye Tour du Rwanda gusabana no kwidagadura itegura ibitaramo biherekeza iri siganwa mpuzamahanga.
Muri uyu mwaka, ibi bitaramo byabereye i Musanze n’i Rubavu, mu gihe bizakomereza i Huye no mu Mujyi wa Kigali.
Muri siganwa, MoMo Rwanda ihemba Umunyafurika mwiza muto, aho Yoel Habteab ukinira Bike Aid ari we wahembwe mu gace ka gatatu kahagurikiye i Musanze kagasorezwa i Rubavu.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!