Iyi nama iziga ku by’ishoramari mu bihugu bigize uyu muryango ikazabera mu Rwanda hagati ya tariki 21-23 Kamena, 2022.
Inama yaguye ya CHOGM izabera mu Rwanda mu minsi mike iri imbere izaba ari yo ya mbere nini ibaye izahuza abantu mu buryo bw’imbonankubone izabera mu Rwanda kuva icyorezo cya COVID-19 cyaduka mu isi mu mwaka wa 2019.
MTN Group ivuga ko izafasha muri iriya nama nk’inkunga yayo mu migendere myiza y’inama yo kuri ruriya rwego.
Umwe mu bayobozi b’iki kigo witwa Ralph Mupifa yagize ati “ Nk’ikigo giharanira iterambere ry’abaturage duha serivisi, ni ngombwa ko tugira uruhare mu migendekere myiza y’iriya nama. Ibizaganirwa muri iriya nama twizeye ko bizatuma hari izindi ngamba zizafatwa zizateza imbere gahunda y’iterambere yashyizweho yiswe ‘Agenda 2063: The Africa We Want’.”
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Clare Akamanzi yashimiye MTN kubera inkunga yateye Leta mu gutegura iriya nama ya ba rwiyemezamirimo.
Ati “ Guverinoma y’u Rwanda ishima MTN kuba yiyemeje kuba umuterankunga mukuru w’iriya nama ku ishoramari. Twizeye kuzakomeza gukorana na MTN ndetse n’abayobozi bayo bo mu bihugu bitandukanye tukazagera ku bintu bifatika bizatuma hafatwa ingamba zihamye u Rwanda rushobora kuzifashisha mu myaka ibiri ruzamara ari rwo ruyoboye uyu muryango.”
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi yavuze ko ikigo ayoboye cyishimiye gukomeza gukorana na RDB na Leta y’u Rwanda mu buryo bwaguye.
Ikindi umuyobozi wa MTN Rwanda avuga kizaba ingirakamaro ni uko Abakuru na za Guverinoma bazitabira CHOGM bazungurana ibitekerezo hagati yabo ndetse no hagati yabo n’abandi banyacyubahiro kandi ngo ‘abajya inama Imana irabasanga.’

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!