00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mozambique: Abanyarwanda bibutse Abatutsi bazize Jenoside, hamaganwa ubwicanyi bukorerwa abo muri RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 April 2025 saa 08:42
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Col (Rtd) Donat Ndamage, yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igihe kirekire kugeza ishyizwe mu bikorwa igahitana abarenga miliyoni, agaragaza ko ibisa n’ibyo biri kuba mu Burasirazuba bwa RDC aho Abanyamulenge n’Abatutsi muri rusange bari kwicwa bazira uko baremwe.

Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, ku wa 13 Mata 2025 bakoze urugendo rwo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ni urugendo rwa kilometero 2,3 uvuye kuri Ambasade y’u Rwanda kugera kuri Serena Polana Hotel ari na ho habereye umuhango. Rwabanjirijwe no gushyira indabo ku kimenyetso cy’urumuri rw’icyizere, kiri ku cyicaro cya Ambasade i Maputo.

Witabiriwe n’Abanyarwanda baba muri Mozambique, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga muri Mozambique n’inshuti z’u Rwanda zigera kuri 350.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Col (Rtd) Donat Ndamage, yabwiye abitabiriye ko Jenoside itabaye nk’impanuka ahubwo ko yateguwe igihe kirekire, anabagaragariza ingaruka zayo.

Yagarutse kandi ku bibera muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ubwoko bw’Abanyamulenge n’abandi Batutsi b’Abanye-Congo barimo kwicwa bazira uko baremwe.

Yahamagariye Umuryango Mpuzamahanga gufasha mu kurwanya no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside no kuzirikana kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, anasaba ko Jenoside yaba inyigisho ku bato n’abo mu gihe kizaza.

Yashimiye Leta ya Mozambique kuba yarasinye amasezerano na Leta y’u Rwanda yo guhererekanya abanyabyaha, avuga ko u Rwanda rugeze kure mu kwiteza imbere kubera Ubuyobozi bwa Perezida Kagame bufite icyerekezo cyiza.

Minisitiri w’Uburezi n’Umuco, Samaria Tovela, wavuze ko ahagarariye Perezida wa Mozambique, yashimiye imibanire y’u Rwanda na Mozambique, asaba ko uwo mubano warushaho gutera imbere.

Uwari uhagarariye Loni, Nicole Tomm-Bonde, yavuze ko Jenoside ari icyaha ndengakamere, kandi ko idakwiye kuzongera kubaho ukundi.

Uharaririye Diaspora, Justin Nsengimana, yihanganishije abarokotse Jenoside, anahamagarira Abanyarwanda baba muri Mozambique kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kugira uruhare rugaragara mu kubaka Igihugu.

Uyu muhango wabaye, ku munsi hasozwa gahunda y’Icyumweru cy’Icyunamo.

Bakoze urugendo rwo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994
Ambasaderi Col (Rtd) Donat Ndamage yavuze ko Jenoside ikwiye kubera isomo abato n'abo mu gihe kizaza
Minisitiri w’Uburezi n’Umuco, Samaria Tovela, yashimye umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abarenga 350 barimo Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .