Abarangije amasomo bigaga mu mashami atandukanye arimo ubucuruzi, ubuvuzi, uburezi, ikoranabuhanga, ubukerarugendo n’amahoteli, itangazamakuru n’itumanaho n’ibindi.
Ibirori byo gushyikiriza aba banyeshuri impamyabumenyi, byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukuboza 2024, bibera ku Ishuri rya Mount Kenya University Rwanda riherereye mu Karere ka Kicukiro.
Ni ku nshuro ya 26 iyi kaminuza ishyize abanyeshuri ku isoko ry’umurimo.
Umwe mu basoreje amasomo muri Mount Kenya University Rwanda wigeze no kuyibera umuyobozi w’abanyeshuri, Kudembe Florence, yavuze ko bakuye ubumenyi buhagije muri iyi kaminuza, kandi bahubakiye ubushobozi bwo guhindura byinshi mu nzego zinyuranye.
Yagize ati “Uyu munsi ntabwo turi abarangije amasomo gusa ahubwo turi abahindura byinshi ku Isi. Dufite intwaro ikomeye cyane y’uburezi kandi twiteguye kwinjira mu bundi buzima dufite icyizere n’intego, duharanira guhindura ubuzima no kubaka ahazaza twese twishimira.”
“Mu gusohoka muri ariya marembo, dutwaye ibirenze impamyabumenyi. Dukuye hano urwibutso, ubucuti, n’inshingano zo guhindura Isi.”
Mu birori byo gushyikiriza aba banyeshuri impamyabumenyi zabo, hanahembwe abitwaye neza mu mashami no mu byiciro bitandukanye.
Umuyobozi Mukuru wa Mount Kigali University, Dr. Martin Kimemia, yavuze ko uyu ari umusaruro wo gukora cyane haba ku banyeshuri na kaminuza bizemo muri rusange.
Ati “Uyu munsi ntitwizihiza gusa ko mwasoje amasomo ahubwo turareba umurava, ubwitange no guhozaho byabagejeje kuri iyi ntambwe ikomeye. Ku banyeshuri bacu barangije, uyu munsi ni ikimenyetso cy’imbaraga zanyu n’intambwe ntagereranwa ku myaka yo gukora cyane.”
Yashimiye imiryango, inshuti, abarezi n’abayobozi b’amashami atandukanye muri Kaminuza ku bwo gufasha abanyeshuri no kubaha umurongo muzima wabagejeje ku ntsinzi.
Yabwiye abarangije amasomo ya bo ko bateye intambwe ikomeye, iganisha ku gufungura amahirwe mashya mu rugendo rugana ku isoko ry’umurimo.
Ati “Ubumenyi, ubwenge n’ubunararibonye mwahawe hano muri Mount Kigali University, ni umusingi ukomeye mujyanye mu cyiciro cy’ubuzima gishya mugiye gutangira.”
Yabasabye kandi gukomeza kurangwa n’ubunyangamugayo, guharanira kugira impinduka nziza no gukorera ku ntego bagamije gutanga umusanzu ku iterambere ry’igihugu n’Isi muri rusange.
Dr. Martin Kimemia kandi yemeje ko Mount Kigali University izakomeza kuba ahantu heza ku banyeshuri biga muri Kaminuza binyuze mu gutanga uburezi bufite ireme, guhanga udushya no kubategurira guhangana ku isoko ry’umurimo.
Kaminuza ya Mount Kigali ikomeje kwagura ibikorwaremezo byabo bigamije gufasha abayigana, bakaba bagiye kubaka andi mashuri azajya yifashishwa.
Ku banyeshuri bakenera kwimenyereza umwuga kandi hari ubufatanye hagati y’ishuri na Kigali Paramount Hotel buzafasha mu gutuma Kaminuza ishyiraho ahantu ho kumenyereza abiga ubukerarugendo, hakaba na Royal FM ifasha mu biga itangazamakuru n’itumanaho.
Hari porogaramu zijyanye n’ubuvuzi bw’amenyo bugezweho ‘Dental Technology and Therapy programs’ zigamije gutuma Kaminuza itanga umusanzu mu kubona inzobere muri ubwo buvuzi.
Amafoto: Mount Kigali University
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!