Mu muhanda hakunze kugaragara moto zishaje zishobora kuba zashyira ubuzima bw’abantu mu kaga. Izo moto nta buryo buhari bwo kuba zavanwa mu muhanda kuko nta bugenzuzi zikorerwa, gusa byitezwe ko mu gihe kiri imbere hashobora kuba impinduka.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije Ushinzwe Ubuyobozi n’Abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, yatangaje ko iki kibazo cya moto zishaje zishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga kigiye kuba amateka binyuze mu igenzura zizajya zikorerwa.
Ati “Nazo ntabwo zizongera kujya zitwaza ko ari moto ngo zitware abantu zishaje ku buryo zateza impanuka.”
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko gahunda yo kuzajya hasuzumwa moto imaze igihe ariko ko hari hagishakwa ubushobozi ku buryo yatangira gushyirwa mu bikorwa.
Bivugwa ko mu gihe cya vuba, ibikoresho bizajya byifashishwa muri iyi gahunda bizaba byageze mu Rwanda bivuye mu Budage aho n’ubundi imashini zikoreshwa ubu mu gupima imodoka zakuwe.
Ntabwo igihe iyi gahunda izatangirira kiratangazwa ariko amakuru avuga ko atari kera.
Mu gupima moto, hazajya hagenzurwa ibintu bine by’ingenzi, muri byo harimo na feri zazo. Aho moto zizajya zipimirwa ni hamwe n’aho imodoka zipimirwa usibye ko hazubakwa ibikorwaremezo bishya bijyanye na moto, ni ukuvuga imirongo moto zizajya zinyuramo.
Ubu bugenzuzi buzajya bukorwa ku buryo ibibazo biturutse kuri tekiniki bya moto bizagabanuka hamwe n’izagendaga zihumanya ikirere zikagabanuka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!