00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Monica Geingos yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Kepler College

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 19 August 2024 saa 11:18
Yasuwe :

Kepler College yatangaje ko Monica Geingos, umugore wa nyakwigendera Hage Geingob wabaye Perezida wa Namibia, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’iyi kaminuza ikorera mu Rwanda.

Mu itangazo iyi kaminuza yashyize hanze, yavuze ko Monica Geingos yatangiye izi nshingano nshya ku wa 29 Nyakanga 2024.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetse ya Kepler College, Dr. Charles Murigande, yavuze ko kugira Monica Geingos nk’umuyobozi ari iby’agaciro gakomeye.

Ati “Dutewe ishema no guha ikaze Monica Geingos nk’Umuyobozi wa kaminuza mukuru wa mbere. Inararibonye yagutse afite n’ubuyobozi bwe mu bijyanye no gufasha abantu bato bimugira umuntu ukwiriye wo kuyobora ikigo cyacu. Duha agaciro ubwitange bwe n’uburyo yita ku iterambere rya Afurika binyuze mu kongerera ubushobozi urubyiruko rwa Afurika. Ibi bihuye neza n’intego yacu kandi twiteguye kubona umusanzu we.”

Geingos yize ibijyanye n’Amategeko, aho binyuze mu bumenyi bwe yakoreye inzego zitandukanye zaba iz’abikorera ndetse n’iza Leta.

Yabaye umuyobozi ndetse n’umunyamigabane w’ikigo cya mbere muri Namibia cy’abikorera gikorana n’abashoramari mu bijyanye no kugura imigabane.

Monica Geingos yabaye umugore wa Perezida wa Namibia kuva mu 2015 ubwo yasezeranaga kubana nk’umugabo n’umugore na Hage Geingob wayoboye iki gihugu kugeza muri Gashyantare mu 2024, ubwo yitabaga Imana azize uburwayi.

Nk’umugore wa Perezida yagize uruhare mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho y’Abanya-Namibia ndetse n’Abanyafurika muri rusange. Yabikoraga binyuze mu muryango yashinze witwa One Economy Foundation.

Kuva muri Kamena mu 2022 kugeza muri Gashyantare mu 2024, Monica Geingos yari Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abagore b’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika rigamije Iterambere, OAFLAD.

Muri iki gihe nibwo yatangije ubukangurambaga yise #WeAreEqual bwo guharanira uburinganire bw’abagabo n’abagore.

Monica Geingos yavuze ko nk’Umuyobozi wa Kepler College azaharanira guteza imbere ubumenyi butangirwa muri iyi kaminuza.

Ati “Nk’Umuyobozi Mukuru mushya wa Kepler College, ni iby’agaciro kuyobora iki kigo mu rugendo rushya rw’impunduka mu burezi. Intego yanjye ni ugushimangira imbaraga z’uburezi butagamije gusa kwigisha ahubwo bunagamije kuba umusemburo w’impinduka zikomeye mu muryango.”

Yakomeje avuga ko “Gushyiraho uburyo bukwiriye bw’imyigire biziba icyuho kiri hagati y’imitsindire mu ishuri n’ibibera hanze ku Isi. Dufite intego yo kurema igisekuru cy’Abanyafurika bahanga ibishya n’abayobozi bazaba umusemburo w’iterambere rifatika.”

Umuyobozi Wungirije wa Kepler College, Prof. Baylie Damtie Yeshita yavuze ko “Guhabwa inshingano kwa Geingos nk’Umuyobozi Mukuru, ari intambwe ikomeye kuri Kepler College. Yazanye ubumenyi bwagutse afite, inararibonye ndetse n’umwihariko we uzaba umusanze ukomeye ku bijyanye n’uburezi bwa kaminuza ndetse n’intego ifite yo kuba indashyikirwa no kudaheza. Mfite icyizere ko ubuyobozi bwe buzongerera imbaraga ubushobozi bwacu mu gutanga uburezi buzana impinduka.”

Kubera umusanzu we, Geingos yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye birimo ‘World Without AIDS Award’ yahawe kubera umusanzu we mu kurwanya Sida.

Muri Mata mu 2024 kandi yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro muri Philosophy. Yayihawe na Jharkhand Rai University.

Kepler yatangiye mu 2004 yitwa Orphans of Rwanda, mu 2008 iza guhindurirwa izina iba Generation Rwanda, ari gahunda igamije gufasha abana n’abahanga bo mu miryango itishoboye, kwiga mu mashuri makuru na kaminuza zo mu Rwanda.

Mu 2013 yahinduye imikorere, itangiza gahunda yari itegerejweho gufasha abanyeshuri barangiza amasomo kugira amahirwe menshi yo kubona imirimo.

Nibwo yasinyanye amasezerano na Southern New Hampshire University (SNHU), itangira gufasha abanyeshuri bayo kubona impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza.

Mu 2022 Guverinoma yemereye Kepler College gukorera mu Rwanda nka kaminuza yigenga, nyuma y’igihe ikora nka gahunda y’amasomo ifasha abanyeshuri guhabwa impamyabumenyi muri Southern New Hampshire University yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Monica Geingos yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Kepler College

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .