Ku wa 19 Kanama ni bwo Monica Geingos w’imyaka 48 yagizwe Umuyobozi w’Icyubahiro wa Kepler College.
Geingos yize ibijyanye n’Amategeko, aho binyuze mu bumenyi bwe yakoreye inzego zitandukanye zaba iz’abikorera ndetse n’iza Leta.
Yabaye umuyobozi ndetse n’umunyamigabane w’ikigo cya mbere muri Namibia cy’abikorera gikorana n’abashoramari mu bijyanye no kugura imigabane.
Monica Geingos yabaye umugore wa Perezida wa Namibia kuva mu 2015 ubwo yasezeranaga kubana nk’umugabo n’umugore na Hage Geingob wayoboye iki gihugu kugeza muri Gashyantare mu 2024, ubwo yitabaga Imana azize uburwayi.
Mu kiganiro yagiranye na The NewTimes yagarutse ku ngingo zitandukanye zirebana n’uburyo yabonye u Rwanda ndetse avuga ko agiye gushinga ikigo cy’imiyoborere mu Rwanda.
Abajijwe icyo icyo kigo gisobanuye ndetse n’impamvu yahisemo kukizana mu Rwanda, yavuze ko mu Rwanda borohereza abashoramari ndetse hakaba ahari n’ubuyobozi bufite intego
Ati “Impamvu ni ukubera ko nizera ko u Rwanda rworohereza abashoramari. Ubuyobozi bwubakitse neza, budaheza ndetse no kuba bushingira ku bikorwa aho kuba amagambo, ibyo byose ni byo bigira Kigali ahantu heza ho gukorera.”
Icyo kigo cyiswe Leadership Lab Yetu.
Geingos ati “Ni twe tugomba kugena uko ubuyobozi butubereye bugomba kugenda n’icyo busobanuye. Intego ni ukubakira ubushobozi urubyiruko rwa Afurika rugahabwa ubushobozi burufasha kuyobora mu nzego zitandukanye.”
Yavuze ko icyo kigo kizajya gitanga amahugurwa yibanda ahanini ku bijyanye n’ubuyobozi. Azahabwa abari mu itangazamakuru, politiki, ubucuruzi, ndetse n’izindi nzego zitandukanye.
Ibi byose bizaba ari ukubafasha uburyo bahangana n’ingorane zitandukanye ziza mu buyobozi ari na ko baharanira inyungu z’inzego bayobora.
Monica Geingos yagaragaje ko ubu yamaze gusinyana amasezerano y’imikorere na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi ndetse n’abandi Banyafurika ku buryo bigenze neza icyo kigo kizamurikwa muri Nzeri 2025.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!