00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MoMoPay izajya yifashishwa mu kugura itike za RwandAir

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 15 Kamena 2021 saa 10:01
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’itumanaho, MTN Rwandacell Plc na Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, byinjiye mu bufatanye buzatuma umuntu ashobora gukoresha uburyo bwa MoMoPay akishyura itike y’indege mu buryo bworoshye.

Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Limited, ikigo gishamikiye kuri MTN Rwandacell Plc, kikibanda kuri serivise za mobile money, Chantal Kagame, yavuze ko iyi serivise izafasha abakiliya ba RwandAir kwishyura itike z’indege mu buryo bworoshye, bwihuse kandi bakabikorera aho bari hose.

Yagize ati “Twese hamwe, turajwe ishinga no guha abakiliya bacu serivise nziza bakwiye. Ubu byorohejwe.”

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yavuze ko bashimishijwe n’uburyo abakiliya babo bagiye kujya babasha kwishyura itike zabo z’indege mu buryo bworoshye bakoresheje mobile money.

Yagize ati “Twishimiye ko abakiliya bacu bashobora kwishyura itike zabo mu buryo bworoshye bakoresheje mobile money.”

Abifuza kugura izi tike bazakoresha kode ya *182*8*1*046404#

Kuri ubu RwandAir ishobora kujya mu byerekezo 26 byo ku migabane ya Afurika, u Burayi na Aziya, ndetse iki kigo kikaba gifite indege 12.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .