Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukuboza 2022 kuri Stade ya Kigali, binyuze mu muryango wa Uwihirwe yise Casmir Foundation.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abana bavuka mu miryango itishoboye basaga 600, biga mu bigo bibiri birimo Ikigo y’amshuri abanza cya Kimisagara n’icya Kamuhoza byo mu Karere ka Kimisagara.
Ni igikorwa cyaranzwe no guha umwanya abana bitabiriye, abafite impano zo kubyina no kuririmba barazigaragaza.
Mu kiganiro na IGIHE, Miss Uwihirwe, yavuze ko yateguye iki gikorwa cyo gusangira Ubunani n’abana batishoboye, kugira ngo bumve ko batari bonyine.
Yagize ati “ Iki gikorwa kiba kigamije gusangira umwaka mushya n’abana bavuka mu miryango itandukanye ahanini itishoboye kubera ko mu gihe abandi bana bavuka mu miryango ikize baba basohokanye n’ababyeyi babo, bo uyu munsi bawufata nk’indi.”
Yongeyeho ko bari bifuje gusangira Ubunani n’abana 1500 bo mu bigo bitanu ariko baza guhura n’imbogamizi.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage,Urujeni Martine yasabye aba bana kurangwa n’imico myiza no kwirinda ibiyobyabwenge.
Yagize ati “ Umujyi wa Kigali ufite ingamba zigamije kugira umwana mwiza w’u Rwanda rw’ejo wiga neza anatsinda mu ishuri, tugomba gufata ingamba z’uko tugiye kwiga neza no gutsinda neza mu ishuri kandi bisaba ko umwana agira ikinyabupfura mu bintu akora byose yubah ababyeyi n’abamurera.”
Uwamahoro Chantal uri mu bana bitabiriye, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa cyamushimishije cyane.
Yagize ati “ Byanejeje cyane kuko byanyeretse ko natwe hari abantu batuzirikana n’ubwo tuvuka mu miryango icyennye.”
Iki gikorwa cyasojwe hahembwa abafatanyabikorwa batumye Casmir Foundation isangira n’aba bana bose.













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!