Miss Iribagiza Patience yatangije urugamba rwo guhashya virusi itera SIDA ahereye mu bakora uburaya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Ukuboza 2020 saa 12:13
Yasuwe :
0 0

Iribagiza Patience wari uri mu bakobwa batanu batorewe guhagararira Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2017, akaza no kuba muri 15 bitabiriye umwiherero ariko ntabashe kwegukana ikamba, yatangiye urugamba rwo guhangana na Virusi itera SIDA ahereye mu bakora uburaya n’urubyiruko.

Iribagiza yabwiye IGIHE ko mu 2018 aribwo yagize igitekerezo cyo gushinga umuryango yise Afro Ark, agamije gukomeza guhangana na Virusi itera SIDA, aganiriza abakora uburaya ababyemeye bagapimwa ndetse n’abandi biganjemo urubyiruko.

Ati “Virusi itera SIDA ihangayikishije isi, rero nararebye nshaka uko natanga umusanzu mu kuyihashya mu bato n’abakuru kuko ni ikintu giteye inkeke ariko cyakwirindwa kandi n’abayifite bakaba baganirizwa bakareka kwiheba, abaretse imiti bakaba bakongera kugirwa inama yo kuyifata no gukomeza gufashwa kwishakamo ibisubizo no kumva ko ari abantu nk’abandi.”

Yakomeje agira ati “Habayeho ibikorwa byo gupima ku bushake abakora uburaya ndetse n’abana babyaye bakiri bato. Abantu 820 nibo bapimwe aho 16 muri bo basanze baranduye Virusi itera SIDA ndetse bagashyirwa ku miti kugira ngo barwanye ibyuririzi. Icyenda muri abo bari baravuye ku miti, bafashijwe kuyisubiraho.”

Yavuze ko mu gihe bamaze bakora banyuze mu turere dutandukanye tw’igihugu, bagenda bakora ibikorwa nk’ibi kandi bakaba bishimira ko hari umusaruro biri gutanga.

Iribagiza Patience yavuze ko zimwe mu mpamvu bahisemo aba bantu ko ari uko mu Rwanda ikigereranyo cya 3% cy’abantu muri rusange, aribo banduye agakoko Gatera SIDA , mu gihe mu bakora umwaga w’uburaya bo ari 45.8%.”

Afro Ark ni umuryango watangijwe na Iribagiza Patience. Ni umuryango utegamiye kuri leta uharanira uburenganzira bwa muntu, guteza imbere umwana w’umukobwa ndetse n’umugore, ubuzima bw’imyororokere ndetse na serivisi zijyanye no kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ku bufatanye na RBC ku nkunga ya UNAIDS - Rwanda, mu rwego rwo kurwanya virusi itera SIDA muri uyu mwaka higishijwe abantu 60 bafite ibyago byinshi byo kwandura no kwanduza virusi itera SIDA muri Kinyinya, Kagugu ndetse na Kabuye.

Iribagiza Patience ufite imyaka 22, yiyemeje guhangana n'icyorezo cya Virusi itera SIDA cyugarije u Rwanda n'Isi muri rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .