Minisitiri Gatete yagaragarije amahanga aho u Rwanda rugeze mu gukoresha amashanyarazi aturuka ku zuba

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 9 Nzeri 2020 saa 01:44
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete, yagaragarije ibihugu by’amahanga aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa gahunda yo kugeza ku baturage barwo bose umuriro w’amashanyarazi ndetse n’uruhare ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba ziri kugira muri iyi gahunda.

Ibi Minisitiri Gatete yabigarutseho ku wa 8 Nzeri, ubwo habaga inama yiswe ’World Solar Technology Summit’ yateguwe n’Ihuriro ry’Ibihugu biharanira kubyaza umusaruro ingufu z’izuba rizwi nka ’ International Solar Alliance (ISA)’.

Ni inama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga yitabirwa n’ibihugu nk’u Buhinde, u Bufaransa n’ibindi bigize ISA.

Mu ijambo rye, Minisitiri Claver Gatete yashimye ISA ku bw’igitekerezo cyo gutegura iyi nama anagaragaza uburyo gahunda y’ingufu z’amashanyarazi aturutse ku zuba iri kugira uruhare mu kugeza ku Banyarwanda umuriro.

Yagize ati "Gushyiraho ihuriro ry’ibihugu biharanira kubyaza umusaruro ingufu z’izuba ni gahunda nziza kubera ko itanga urubuga rwo kurushaho guhanga udushya binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga ry’imirasire ituruka ku zuba ku bwinshi.”

Minisitiri Gatete yakomeje agaragariza abitabiriye iyi nama aho u Rwanda rugeze mu kugeza umuriro ku baturage.

Ati “Mu Rwanda buri gihe twagiye duha agaciro akamaro ko guhanga udushya no gukoresha ibintu bitari bisanzwe mu kwihutisha ikoreshwa ry’ingufu zikomoka ku zuba, binyuze muri Gahunda yacu y’Igihugu igamije kwihutisha Iterambere (NST1), twishyiriyeho yo kuba abantu bose bagezweho n’amashanyarazi mu 2024.”

Yakomeje avuga ko muri iyi gahunda yo kugeza amashanyarazi ku baturage ko ingufu z’izuba nazo zizabigiramo uruhare.

Ati “Ingamba z’igihugu mu bijyanye n’ingufu zishyigikira kandi ikoreshwa ry’ingufu zisubiramo ari nazo zibarizwamo izikomoka ku zuba,intego ni ugukoresha izirenga 60% bitarenze 2030 kandi kugeza ubu ikoreshwa ry’ingufu zisubiramo rigeze kuri 55%[…] kuva mu 2015, 15% by’ingo hirya no hino mu gihugu zacaniwe binyuze ku mirasire y’izuba.’’

Minisitiri Gatete yavuze ko kugira ngo iyi gahunda yo gucanira abaturage hakoreshejwe imirasire y’izuba irusheho kwihuta no kugenda neza ko yashyizwemo n’abikorera kugira ngo abe aribo bazajya batanga iyi mirasire.

Kugeza ubu mu Rwanda, abagera kuri 51% bafite amashanyarazi muri bo 37% bafite umuriro w’amashanyarazi utari uw’ingufu z’imirasire y’izuba mu gihe 14% bakoresha uw’imirasire y’izuba.

Mu rwego rwo kurushaho kuzamura umubare w’abakoresha amashanyarazi aturuka ku zuba, u Rwanda rwihaye gahunda y’uko buri mwaka ingo ibihumbi 300 000 zizajya ziyahabwa bikazarufasha kugera ku ntego yo kuba ingo zose zicaniye mu 2024.

Minisitiri w'Ibikorwaremezo Claver Gatete avuga ko ingufu zituruka ku zuba zigira uruhare muri gahunda leta yihaye yo kugeza ku baturage bose umuriro w'amashanyarazi bitarenze 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .