Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko iyo nkunga irimo udupfukamunwa, ibikoresho abaganga bambara ku mubiri no ku mutwe, n’inkweto zigenewe abakora kwa muganga, cyane cyane ahashyirwa ibikoresho biba byifashishijwe mu kwita ku barwayi banduye COVID-19.
Yakomeje ati “Biba bigaragaraho ubwandu bwinshi bwa COVID, bijya ahantu nk’aho mbese habigenewe kuko ntabwo dupfa kwandarika ibintu nk’ibyo ngibyo tuba twifashishije mu kwita ku barwayi ba COVID, n’ibindi byinshi twifashisha cyane kwa muganga.”
Yavuze ko ibyo bikoresho u Rwanda rwakiriye bigiye gufasha amavuriro yita ku barwayi ba Covid-19, cyane ko u Rwanda rurimo kongera amavuriro hanze ya Kigali, bikazafasha no kurinda abakozi bo kwa muganga n’abarwayi babagana.
Yakomeje ati “Ubu bushobozi tubonye buradufasha kugira ibyo twohereza mu bitaro by’uturere n’ibitaro by’intara, kugira ngo tugire uko twaba twitwaye neza muri ino minsi, cyane cyane ahantu hagiye hagaragara ukwiyongera kw’abarwayi mu minsi yashize, ubungubu tukaba turimo kubitaho mu mavuriro.”
Minisitiri Ngamije yasabye abanyarwanda kurushaho kwirinda COVID-19, kuko uko abarwayi baba benshi ari nako habonekamo abafite ibindi bibazo by’ubuzima birimo umubyibuho ukabije, diabete, umuvuduko ukabije w’amaraso, indwara z’ubuhumekero, kanseri n’izindi, zituma ibyago byo gupfa byiyongera.
Ambasaderi Ahmed El Ansary, yavuze ko iyi nkunga yatanzwe na Repubulika y’Abarabu ya Misiri ku Rwanda, ihageze mu gihe icyo gihugu ahagarariye giheruka kwemera inkunga ya miliyoni $4 mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe, agenewe ikigega cyashyiriweho guhangana na COVID-19.
Yavuze ko iyi nkunga ijyanye n’ibyo bemeye muri icyo kigega, ikazafasha mu “kwirinda ku bagabo n’abagore bakora mu rwego rw’ubuzima, barimo gukora umurimo ukomeye” mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.
Ati “Ntekereza ko ibi ari ibihe bikomereye isi, ku buryo ari cyo gihe cyo kwerekana ko dushyize hamwe nk’abanyafurika, ari nayo mpamvu twiyemeje kohereza iyi nkunga yo kunganira abavandimwe bacu mu Rwanda.”
Kugeza Misiri iri mu bihugu bya mbere muri Afurika mu bwandu bwa COVID-19, aho abamaze kwandura muri rusange ari 99,863 barimo 5,530 bamaze gupfa, mu gihe abamaze kwandura mu Rwanda ari 4,374, barimo 19 bamaze gupfa.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!