00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Bayisenge yasabye abantu kudahishira abasambanya abana nubwo baba bafitanye isano

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 26 Ukwakira 2020 saa 04:57
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette yasabye buri muturuge kwirinda guhishira uwakoze icyaha cyo gusambanya umwana kabone n’iyo baba bafitanye isano kuko uhohotera umwana ni umwanzi w’igihugu.

Ibi Minisitiri Bayisenge yabitagarije mu biganiro byabereye mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa 26 Ukwakira bigahuza inzego za Leta n’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe.

Ibi biganiro bigamije gusesengura ibibazo abakobwa basambanyijwe bagaterwa inda bahura na byo no gushishikariza abafatanyabikorwa kubafasa gusubira mu buzima busanzwe.

Mu ijambo Minisitiri Bayisenge yahavugiye, yabwiye abanyarwanda ko nta muntu ukwiye guhishira uwahohoteye umwana kabone n’iyo baba bafitanye isano.

Ati: “Ni ngombwa ko buri muturuge atangira amakuru ku gihe yirinda guhishira uwakoze icyaha cyo gusambanya umwana kabone n’iyo baba bafitanye isano[…] ndasaba abana b’Abakobwa guhagarara kuri oya yabo, ahubwo ushaka kubashuka bakamugaragariza inzego zibishinzwe zikamukurikirana. Uhohotera umwana ni umwanzi w’igihugu."

Minisitiri Bayisenge yavuze kandi ko hakwiriye ingamba zikomeye mu gufasha ababa bahohotewe bagaterwa inda imburagihe haba mu kubasubiza mu mashuri, kuvuzwa ku bafite uburwayi, guharanira imibereho myiza yabo no gufasha abana babo kurerwa neza.

Yashishikarije kandi abana baba bakorewe ihohoterwa gutanga amakuru ku gihe, kugira ngo abakoze ayo mahano babiryozwe. Kuri ubu mu Karere ka Gatsibo abantu 176 bamaze gushyikirizwa inzego z’ubutabera ngo bakurikiranweho icyaha cyo gusambanya abana.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo,Gasana Richard Yavuze ko Akarere ayoboye katazahwema gukurikirana abasambanya abana ndetse anasaba ko iki cyaha gishyirwa mu byaha bidasaza.

Ati: “Mu karere ka Gatsibo ntituzacogora gushakisha abakekwaho gusambanya abana bose batagejejwe imbere y’ubutabera. Turasaba ko iki cyaha gishyirwa mu byaha bidasaza."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abana Dr. Uwera Kanyamanza nawe wari muri ibi biganiro yasabye abana bahohotewe kudaheranwa n’agahinda maze bakihatira gusubira mu ishuri.

Ati “Ndasaba abana bahohotewe kudaheranwa n’agahinda, ahubwo bagaharanira kongera gusubira mu buzima busanzwe, basubira mu ishuri. Ni ngombwa kandi gutanga amakuru kugira ngo uwabahohoteye akurikiranwe byihuse.”

Ikibazo cy’abana basambanywa giherutse kugarukwaho na Madamu Jeannette Kagame asaba ko hasuzumwa niba icyaha cyo gusambanya abana cyashyirwa mu byaha bidasaza kuko nubwo amategeko agihana yakajijwe, na cyo cyiyongera ndetse hakabamo no guhishirana.

Ubushinjacyaha buherutse gutangaza ko mu Rwanda hose, kuva muri Nyakanga 2017 kugera mu Kuboza k’umwaka ushize wa 2019, amadosiye y’abasambanyije abana yashyikirijwe ubushinjacyaha yari 8,212, ayoherejwe mu nkiko yari 5,305, naho imanza zasomwe kugeza icyo gihe zari 4,026, muri zo ubushinjacyaha bwatsinze izigera ku 3,043.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango Prof Bayisenge avuga ko abasambanya abana ari abanzi b'igihugu
Aba bana b'abakobwa bari mu basambanyijwe bagaterwa inda z'imburagihe bahawe ibiganiro bibafasha guharanira uburenganzira bwabo
Dr Uwera Kanyamanza yasabye abana basambanyijwe kudaheranwa n'agahinda
Abana batewe inda imburagihe barashishikarizwa gutanga amakuru ku gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .