00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MINUBUMWE yamaze impungenge abakeneraga serivisi z’ibigo byayihurijwemo

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 26 Ukwakira 2021 saa 03:51
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, (MINUBUMWE) yamaze impungenge abanyarwanda bose bakeneraga serivisi zitandukanye zatangwaga n’ibigo bine byayihurijwemo.

Ibyo bigo birimo Ikigega cya Leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, FARG, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero (NIC).

MINUBUMWE yatangaje ko serivisi zatangwaga n’ibi bigo zizakomeza gutangwa nk’uko bisanzwe ariko binyuze muri iyi ministeri.

Yagize iti “Inkunga n’ubufasha binyuranye byahabwaga abagenerwabikorwa ba FARG bazakomeza kubihabwa nta gihindutse. Inkunga y’ingoboka, amacumbi n’imishinga bizakomeza gutangirwa mu turere hashingiwe ku mabwiriza asanzwe.”

“Abafashwa mu buvuzi ku bitaro bikuru n’ibitaro by’Intara, abahabwa imiti muri farumasi zitandukanye zifitanye amasezerano na FARG na bo bazakomeza gufashwa, serivisi bahawe zizishyurwa na MINUBUMWE hashingiwe ku masezerano yari asanzweho hagati y’ibyo bitaro, farumasi na FARG mu gihe ataravugururwa.”

Iyi Minisiteri yatangaje ko ababyeyi b’Intwaza batujwe mu Mpinganzima zo mu Turere twa Bugesera, Huye, Rusizi na Nyanza bazakomeza kwitabwaho ku bufatanye na AVEGA Agahozo, ndetse n’ubuyobozi bw’Uturere.

Ikindi ni uko urubyiruko rwagizwe impfubyi na Jenoside ruba mu icumbi rwahawe binyuze muri ‘One Dollar Campaign Complex (ODCC) riherereye ku Kagugu narwo ruzakomeza gufashwa ku bufatanye n’umuryango w’abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe Abatutsi biga mu mashuri yisumbuye na kaminuza, AERG.

MINUBUMWE yatangaje kandi ko ba rwiyemezamirimo bari bafitanye amasezerano na FARG yo kugemura ibiribwa n’ibikoresho by’isuku mu Mpinganzima no muri ODCC bazakomeza kubigemura mu gihe amasezerano yabo ataravugururwa.

Yakomeje iti “Abanyeshuri biga muri za Kaminuza n’amashuri makuru, amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bafashwa na FARG bazakomeza bishyurirwe. MINUBUMWE izishyura amafaranga y’ishuri, amafaranga afasha abanyeshuri mu mibereho n’ibikoresho byifashishwa mu masomo nk’uko byari bisanzwe.”

Abakeneraga serivisi muri CNLG, NURC, FARG, na NIC bazajya bajya kuzakira kuri MINUBUMWE aho ikorera mu nyubako ya New Archives Building iherereye ku Kacyiru cyangwa bakanyura kuri [email protected]

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .