Yagaragaje ko imbogamizi bagihura nazo ari uko izo mbuga zigaragaza ko zitumva neza ibitangazwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda ariko yemeza ko ari urugendo rugikomeza kandi bari gushyiramo imbaraga.
Ati “Impungenge tugira ni uko batugaragariza ko batumva neza Ikinyarwanda ku buryo bashobora kumenya ibikubiyemo, ngo bumve ububi bwabyo. Ibyo rero biracyafasha abakoresha za Youtube, Facebook n’abandi kuko urwango banyuzaho ntabwo ba nyir’imbuga babimenya.”
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko imvugo z’urwango no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi hari abantu babigize inzira yo gushaka amaramuko ariko ko bikwiye gucika.
Ati “Urumva rero natwe bidusaba ubushobozi bwo guhindura mu zindi ndimi ibyo biganiro byabo banyuzaho umunsi ku wundi. Ntabwo ari ikintu cyoroshye ariko tuzakomeza kubikoraho kuko ibiganiro byigisha urwango hari ababigize inzira y’amaramuko. Tuzakomeza gukorana na ba nyiri izo mbuga kugira ngo abo bantu bakurikiranwe bitabujije abantu gutanga ibitekerezo byabo.”
Yashimangiye ko u Rwanda rutabuza abantu gutanga ibitekerezo cyane ko binateganywa n’Itegeko Nshinga ariko ko ibitekerezo bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibibiba urwango bidashobora kwihanganirwa.
Ati “Ibitekerezo byigisha urwango, ibitekerezo bipfobya bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi biba byabaye icyaha, icyo gihe rero ntibigomba kwihanganirwa.”
Yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga guharanira kuzikoresha neza mu gutanga ibitekerezo, birinda gutukana cyangwa guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bihabanye n’umuco Nyarwanda.
Yagaragaje ko nawe bamutuka kenshi ku mbuga nkoranyambaga yemeza ko bitamuca intege, asaba buri wese gukoresha neza imbuga nkoranyambaga birinda gutukana.
Ati “Mu muco Nyarwanda ntihabaho gutukana, habaho kubahana, kwizerana rero dufatanye kwigisha abantu uko imbuga zikoreshwa. Byaraboroheye guhimba amazina umuntu adafite agashyiraho ibitekerezo bye bibi.”
Yashimangiye ko uko imyaka igenda ishira, urubyiruko rw’u Rwanda ruzagenda rugira uruhare mu kurwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuri izo mbuga nkoranyambaga.
Amakuru ayobya abato, bakijandika mu byaha
Minisitiri Bizimana yagaragaje ko kuri ubu usanga ingengabitekerezo mu by’ibyiciro byose by’umwihariko n’abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Ibyo aho bituruka ko Jenoside yakomotse ku mateka, ayo mateka rero yigishijwemo urwango n’irondabwoko igihe kinini kuko urebye kuva Ababiligi baza mu 1916 ni bwo gutandukanya Abanyarwanda byatangiye kwigishwa bijya mu nyandiko, mu masomo no mu bitabo n’amashyaka ya politiki nka APROSOMA na Parmehutu bayobora igihugu bigisha irondabwoko.”
Yongeyeho ati “Iryo rondabwoko hari abantu ryagiyemo ku buryo kurirekura bibavuna, bakabishyira no mu bana bato. Impamvu ubona abantu bato, bakora icyo cyaha batakizi ni amakuru ayobya y’amakosa bahabwa n’ababyeyi, imiryango, abaturanyi n’abantu bakuru.”
Yagaraje ko u Rwanda rufite abantu barenga ibihumbi 60 bafunguwe barakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bamaze gusubira mu buzima busanzwe kuko bari mu bikorwa biteza imbere igihugu.
Yasabye abashobora gukora isubiracyaha ko bakwiye kubireka kuko biba bisubiza u Rwanda inyuma.
Ati “Abakora isubiracyaha bo ni ukubabwira ko bagomba kubireka, kuko ugaragaye ahabwa igihano cy’intangarugero kuko biba bigaragaza y’uko ashaka kudusubiza inyuma kandi sibyo ukurikije aho tugeze.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!