Minisitiri wo muri Cȏte d’Ivoire yasuye umudugudu w’icyitegererezo wa Rweru (Amafoto)

Yanditswe na Niyonzima Moïse
Kuya 22 Ukwakira 2018 saa 11:57
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Uburere Mboneragihugu muri Côte d’Ivoire, Siaka Ouattara, yasuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rweru uherereye mu karere ka Bugesera, aho yari kumwe n’itsinda ayoboye ryari mu Rwanda guhera kuwa 18 Ukwakira.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nibwo Ouattara yasuye uyu mudugudu wa Rweru watashywe mu 2016, watujwemo imiryango 104 y’abaturage bimuwe mu birwa bya Mazane na Shalita.

Uyu mudugudu wuzuye utwaye miliyari 3.5Frw, wubatswe mu buryo bwa kijyambere.

Ufite ibyangombwa abaturage bakenera mu buzima bwa buri munsi, birimo ubwiherero n’ubwiyuhagiriro, icyumba gitangirwamo serivisi z’ikoranabuhanga, amashuli na laboratwari zayo, ibibuga by’imikino, agakiriro, amazi n’amashanyarazi, ivuriro, ibikumba na hegitari 100 zo guhingamo ubwatsi.

Uyu ni nawo mudugudu Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, aheruka kugabira inka 200, mu ruzinduko aherukamo mu Rwanda.

Iri tsinda ryaturutse muri Côte d’Ivoire ryashimye u Rwanda ku iterambere rumaze kugeraho mu myaka 24, harimo n’urugendo rukomeye rwakozwe mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda n’igihugu muri rusange.

Mu Rwanda kandi, Ouattara n’itsinda ry’abantu batanu ayoboye, ku wa Kane basuye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, basobanurirwa inshingano, imikorere n’ibimaze kugerwaho n’Itorero ry’Igihugu.

Ouattara yavuze iyo urebye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo abanyarwanda babanye mu mahoro, bakunda igihugu, ari isomo ryiza nawe ajyanye mu gihugu cye.

Ku wa Gatanu bwo basuye Minisiteri y’Urubyiruko, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB n’Ikigo cya Yego Youth Empowerment cya Kimisagara, aho basobanurirwa ibikorwa muri gahunda yo guteza imbere urubyiruko no kwagura impano zarwo.

Iri tsinda ryatangaje ko ryanyuzwe n’uko urubyiruko rw’u Rwanda rwitanga mu bikorwa bigamije iterambere ry’igihugu, kandi bimwe bigakorwa mu bukorerabushake.

Uyu mudugudu wa kijyambere unafite agakiriro
Minisitiri Ouattara yeretswe bimwe mu bice bigize umudugudu wa Rweru
Intumwa zaturutse muri Côte d’Ivoire zasuye Umudugudu wa Rweru kuri iki Cyumweru
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Uburere mboneragihugu muri Côte d’Ivoire, Siaka Ouatara, mu Bugeresera ubwo yasuraga Umudugudu wa Rweru
Mu Mudugudu wa Rweru harimo n'ivuriro
Muri uyu mudugudu harimo n'ibikorwaremezo bibafasha korora kijyambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza