Mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo Chris Philp yari mu kiganiro ‘BBC Question Time’ yumvikanye yitiranya u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse abigaragaza nk’igihugu kimwe.
Uyu mugabo yagarutse ku bijyanye n’u Rwanda na Congo, ubwo yari ari gusobanura gahunda y’igihugu cye yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Umwe mu batumirwa bari mu kiganiro yavuze ko hari bamwe mu bagize umuryango bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Goma bari mu nzira bambuka bagana mu Bwongereza, abaza uyu muyobozi niba nabo barebwa n’iyi gahunda y’abimukira.
Mu gusubiza, Chris Philp yumvikana yitiranya u Rwanda na Congo.
Ati “Hari umwihariko ku baturage bava mu Rwanda bakongera koherezwa mu Rwanda.”
Uyu mutumirwa yongera kumubwira ko abantu ari kuvuga bava muri Congo batava mu Rwanda, Chris Philp nawe ati “U Rwanda ni igihugu gitandukanye na Congo ikaba igihugu ukwayo?”
Nyuma yo kuvuga aya magambo, abari muri iki kiganiro bose basekeye rimwe basa n’abibaza uburyo umuyobozi wo ku rwego nkuru yitiranya ibihugu bibiri.
Mu kiganiro na GB News, Chris Philp yagaragaje ko ibyo yavuze abantu babifashe nabi, ashimangira ko iri kosa yaritewe no kutumva ikibazo neza.
Ati “Nagize ikibazo mu kumva ikibazo neza.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!