Minisitiri w’Ubuzima yasuye CHUB yizeza ko hagiye kurebwa uko hajya hapimirwa COVID-19

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 21 Kamena 2020 saa 09:37
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, kuri iki Cyumweru yasuye Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, yizeza ko hagiye koherezwa itsinda risuzuma niba byajya bipimirwamo icyorezo cya COVID-19 kugira ngo serivisi z’ubuzima zihutishwe.

Urugendo Minisitiri Dr Ngamije yagiriye muri CHUB rwari muri hagunda yari yagiyemo nk’imboni y’Akarere ka Huye aho yifatanyije n’abaturage hamwe n’abandi bayobozi gukora umuganda mu Murenge wa Ngoma ahari kubakwa ibyumba by’amashuri; yasuye n’ibikorwa by’ubuzima birimo Ibitaro bya Kabutare n’ibya CHUB.

Dr Ngamije ageze kuri CHUB yeretswe aho ibyo bitaro bihagaze mu kwirinda icyorezo cya COVID-19, haba uko abinjira mu bitaro babanza gukaraba, uko abayikekwaho bapimwa umuriro, aho bashyira abakekwaho icyo cyorezo bagafatwa n’ibizamini.

Umuyobozi Mukuru wa CHUB, Dr Sendegeya Augustin, yabwiye IGIHE ko Minisitiri Ngamije yasuye Laboratwari irimo imashini zifite ubushobozi bwo kuba zapima COVID-19.

Ati “Yasuye na Laboratwari yacu aho yasuye imashini dufite zifite ubushobozi bwo kuba zapima COVID-19, ndetse tumugaragariza ibibura kugira ngo zibe zapima ariko atwizeza ko bishobora kuzigwaho kugira ngo aho gupimira COVID-19 i Kigali gusa, mu bitaro byacu kuko hari imashini ndetse n’abakozi babihuguriwe ko nabyo byafasha kugira ngo ibizamini no gupima byihute.”

Dr Sendegeya yasobanuye ko ubusanzwe CHUB ifite Laboratwari ifite imashini ebyiri zishobora gupima COVID-19 kandi zisanzwe zikoreshwa mu gupima n’ibindi bizamini bisanzwe.

Ati “Laboratwari yacu ifite imashini zigera kuri ebyiri zishobora gupima COVID-19; izo mashini zirahari zikora n’ibindi bizamini bisanzwe ariko zifite n’ubushobozi bwo kuba zapima COVID-19 hashyizwemo Software ishobora kudufasha gupima COVID-19.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, amaze kubona izo mashini n’imiterere ya Laboratwari yabijeje ko mu buryo bwihuse hagiye kurebwa uko kuri CHUB hajya hapimirwa icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus.

Dr sendegeya ati “Yatwijeje ko mu buryo bwihuse hashobora kuza itsinda rikora isuzuma kugira ngo turebe niba ibyo bikoresho byazatangira gukoreshwa, ariko ibyo bizava mu isuzuma n’ibyaba bikenewe ndetse n’izo software zibonetse.”

Mu butumwa Minisitiri w’Ubuzima yabahaye, yabasabye gukomeza gukangurira abaturage bose gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 nk’uko amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima abiteganya.

Abaturarwanda basabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Ubusanzwe iyo kuri CHUB hageze umuntu ukekwaho COVID-19 afatwa ibizamini by’ibanze birimo umuriro n’ibindi, byagaragara ko ashobora kuba yaranduye agahita yoherezwa i Kigali gusuzumwa neza.

Muri rusange ibitaro bya CHUB byakira abarwayi benshi baturuka mu Ntara y’Amajyepfo no mu gice kimwe cy’Iburengerazuba; bifite abaganga n’abakozi bagera ku 543 hatabariwemo abacunga umutekano n’abakora isuku.

Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 702 banduye mu bipimo 108 005 bimaze gufatwa, 357 barayikize mu gihe 343 bakiri kwitabwaho n’abaganga; babiri barimo umushoferi w’imyaka 65 n’umupolisikazi bitabye Imana.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .