Minisitiri w’Ubutabera wa Norvège yakuwe muri Guverinoma ari mu Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 20 Mutarama 2020 saa 07:31
Yasuwe :
0 0

Ishyaka The Progress Party (Fremskrittspartiet, FrP) ryo muri Norvège ryafashe umwanzuro wo kwivana muri Guverinoma, binagira ingaruka kuri Minisitiri w’ubutabera w’icyo gihugu, Joran Kallmyr ava muri uwo mwanya.

Kallmyr ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, ku matariki ya 20-22 Mutarama 2020. Muri uru ruzinduko yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, haganirwa ku kwita ku Nkambi ya Gashora icumbikiye impunzi n’abashaka ubuhungiro bavanywe muri Libya.

Kallmyr kuri uyu wa Mbere yahise anasura iyi nkambi igihugu cye gitangamo amafaranga menshi, iherereye i Gashora mu Karere ka Bugesera. Aha niho yamenyeye ko yavuye muri Guverinoma.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko ubuyobozi bw’icyo gihugu bwafashe umwanzuro wo kwakira mu gihugu umugore w’imyaka 29, Umunya-Norvège unafite ubwenegihugu bwa Pakistan, washinjwaga gukorana na Islamic State.

Ubuyobozi w’Ishyaka FrP, Siv Jansen, yavuze ko icyo cyemezo cyo kwinjiza "icyihebe" mu gihugu gitumye bava muri Guverinoma ndetse agiye kubimenyesha Minisitiri w’Intebe Erna Solberg.

Frp yari muri Guverinoma kuva mu 2013 ubwo Solberg yatorerwaga kuba Minisitiri w’Intebe.

Magingo aya ryari rifite imyanya irindwi muri Guverinoma. Byitezwe ko iri shyaka rigomba kuganira na Minisitiri w’Intebe ku kigomba gukurikira.

Kubera uyu mwanzuro, Solberg yahise asubika kwitabira Inama yiga ku Bukungu ya World Economic Forum i Davos mu Busuwisi.

Minisitiri Kallmyr yabwiye abanyamakuru i Gashora ko ashyigikiye uwo mwanzuro ko Frp yivana muri Guverinoma, cyane ko iri shyaka rizunguka cyane nirijya ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Iri shyaka rivuga ko bitari bikwiye ko icyo gihugu cyemera kwakira “umugore wataye igihugu cye ku bushake, kandi wanga ibyo duhagazeho.”

Minisitiri w'Ubutabera akaba anashinzwe abinjira n'abasohoka muri Norvège, Jøran Kallmyr, yamenye ko Ishyaka rye The Progress Party ryavuye muri Guverinoma ari mu Rwanda
Minisitiri Kallmyr yavuze ko ashyigikiye umwanzuro w'ishyaka rye wo kwivana muri Guverinoma ya Norvège

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .